Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abanyabwenge bafite ijambo rizwi cyane: ” Hatari umuceri , n’umugore uzi ubwenge ntashobora guteka”. Ibi ntibivuga ibyiza by’umuceri mumirire yabantu. Dore akamaro…

Uwavuga ko umuceri uri mu biryo by’ibanze mu ngo nyinshi ntiyaba yibeshye.Iri funguro rifite inkomoko mu bihugu byo muri Aziya nk’Ubushinwa n’Ubuhinde, kuri ubu ryabaye ifunguro rikundwa na benshi mu bihugu byacu kandi ryoroshye gutegura dore ko n’umuswa mu guteka, umuceri utamugora kuwuteka.Gusa nubwo kuri ubu uri mu moko agera ku 40,000 ku isi yose (twavuga Kigori, pakisitani, viyetinamu, umutanzaniya, fokaguro, umutayilandi, n’indi myinshi) ariko akamaro kawo ku buzima ni kamwe.

Ariko ntitwabura kuvugako akamaro kawo gahera ku buryo utunganyijwemo kuko umuceri usa n’ikigina cyangwa uwo basaruye bagatonora gusa ntuveho agahu k’inyuma ariwo mwiza kuko byose biba bikirimo naho umwe usa n’umweru, dore ko ari nawo uboneka cyane, hari ibyo uba watakaje kandi burya wo si mwiza ku barwayi ba diyabete.

Dore akamaro k’umuceri ku buzima

1.Isoko y’ingufu:Ukungahaye ku binyasukari binyuranye ukaba ukora nk’ibitanga ingufu ku mubiri kandi ugafasha mu mikorere y’ubwonko. Ibi binyasukari nibyo umubiri utunganya ugakoramo ingufu zo gukoresha.

2.Nta cholesterol ibamo:Ni mwiza kuko nta binyamavuta bibamo, harimo sodiyumu nke cyane kandi nta cholesterol wasangamo. Iyi cholesterol uko iba nyinshi bikaba bigira ingaruka mbi ku mikorere inyuranye y’umutima n’imitsi itwara amaraso.

3.Kurwanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso:Nkuko tumaze kubibona hejuru, mu muceri habamo sodiyumu nkeya cyane niyo mpamvu ari ifunguro ryiza ku barwayi b’umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Sodiyumu ituma imijyana n’imigarura isa n’iyifunga bityo bigasaba umutima gusunika n’ingufu nyinshi ari byo bitera umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Ibi rero bikaba byanatera umutima guhagarara, guturika kw’imitsi n’ibindi byose bijyana n’imitemberere y’amaraso. Kurya umuceri birabikurinda

4.Kurinda kanseri:Umuceri utonoye gusa, umwe usa ikigina uba ukungahaye kuri fiber zinyuranye bityo bikawugira ingenzi mu kurinda kanseri zinyuranye. Uretse izi fibres unabamo vitamin C, vitamin A n’ibindi binyabutabire binyuranye bifasha mu gusohora imyanda mu mubiri ari nayo ishobora kubyara kanseri.

5.Uruhu rwiza:Kugeza ubu abahanga bari gushakisha uburyo hakorwa powder ikoze mu muceri gusa ikajya ikoreshwa mu kuvura indwara zimwe z’uruhu. Ibi biterwa nuko umuceri ukungahaye kuri thiamin cyangwa vitamin B1. Si ibyo ukora gusa kuko unarwanya kubyimbirwa n’uburyaryate, niyo mpamvu amazi yawo (utetse) ari meza mu kurwanya uburyaryate bwo ku mubiri bunyuranye. Ikindi kandi urwanya iminkanyari iza ku ruhu kubera gusaza.

6.Indwara ya Alzheimer:Iyi ndwara ahanini ikunze gufata abageze mu zabukuru ikabatera kwibagirwa. Kuwurya, by’umwihariko uw’ikigina bituma umubiri ukora injyanabutumwa zihagije zigafasha mu kurwanya iyi ndwara.

7.Igogorwa n’isohorwa ry’amazi:N’umukecuru usanga azi ko umwana warwaye impiswi umuha amazi y’umuceri ubundi agafuma. Ibi ni byo koko kandi si byo gusa kuko unasanga urwanya kuribwa mu nda ndetse ugatera appetit. Kandi kuwurya bituma wihagarika kenshi bityo bikaba byafasha gutakaza ibiro dore ko burya 4% by’inkari ari ibinure kandi ibinure nibyo bitera kubyibuha.

8.Ukize ku ntungamubiri: Umuceri ni isoko ya vitamin zinyuranye nka vitamin B1, B3, B6, B9 na vitamin D. Urimo kandi imyunyungugu nka karisiyumu, ubutare, manganese, selenium na phosphore. Ibi byose bifasha mu mikorere y’umubiri, kongera ubudahangarwa no gukomeza amagufa.

9.Amidon:Dusangamo amidon/starch idapfa gushwanyagurika ikarinda igera mu mara ikiri yose. Iyi amidon rero ikaba ifasha mu kororoka kwa bagiteri nziza zo mu mara ari na zo zifasha mu gusya no gukamura intungamubiri mu byo turya. Inafasha kandi mu kurwanya impiswi no kuribwa mu nda

Icyitonderwa: Nubwo twavuze ko umuceri urwanya impiswi unashobora kurwanya kwituma impatwe. Ibi biterwa nuko fibre zirimo zifasha mu gusya vuba kandi umuceri ubusanzwe uba woroshye. Gusa unasabwa kunywa amazi ahagije nyuma yo kuwurya iyo uvura impatwe.Abarwayi ba diyabete si byiza kurya umuceri w’umweru ahubwo barya uw’ikigina kuko wo ufite igipimo cy’isukari kiri hasi. Uyu muceri utanga hafi 100% bya manganese umubiri ukeneye kandi iyi manganese niyo ifasha umubiri gukura imbaraga mu binyasukari na poroteyine. Unafasha kandi mu gukora imisemburo y’imyororokere, ibi bikaba byafasha abo diyabete yagize nk’inkone.

Inkomoko: http://www.umutihealth.com

Related posts