Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abanya-Gisagara barashima Croix Rouge yabahinduriye imibereho.

Abaturage bo mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mukindo, barashima byimazeyo umuryango wa Croix Rouge wabafashije kongera kubona amazi meza, nyuma y’igihe kirekire bakoresha amazi bavanye kure.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa kane tariki 30 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Croix Rouge ku rwego rw’igihugu, ni igikorwa kitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,  Kayitesi Alice, Umuyobozi wa Croix y’u Rwanda, Francoise Mukandekezi, n’abandi batandukanye,  ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Komera ku bumuntu.’

Mu kwizihiza uyu munsi hakaba hatashywe umuyoboro mushya w’amazi ungana na kilometero  13, wubatswe n’Akarere ku nkunga ya Croix Rouge Japan.

Ni igikorwa kishimiwe n’abaturage kuba bongeye kwegerezwa amazi meza nyuma y’imyaka itatu babona amazi mu buryo bugoye cyane, aho bavuga ko byabasabaga gukora urugendo rugera ku isaha kugira ngo babashe kubona amazi meza, bigatuma abantu bakoresha amazi mabi yatumaga abantu bahora barwaye inzoka kubera umwanda.

Ntahonkiriye Veronique umwe mu baturage baturuka mu kagali ka Nyabisagara, umudugudu w’Agatare avuga ko ubusanzwe nta mazi bagiraga aho wasangaga bibafata urugendo rungana n’isaha kugira ngo babashe kugera ahari amazi, ugasanga n’isuku ari nke mu bikoresho byo mu rugo no ku mubiri kubera kubura amazi.

Yagize ati “Nta mazi twagiraga, twakoreshaga amazi twajyaga tujya kuvoma ahantu kure waza ukayafata neza, ukayakorehsa nk’iminsi ibiri. Twahagenda nk’urugendo rw’isaha. Isuku yabaga ari nkeye kubera twabomaga kure, ubu ngubu turishimye tugiye kuvomerera imboga, tuvomerere udutunguru kuko twaduteraga. Ubwo nyine tugiye gusukura ibikoresho, ubundi tunisukure.”

Ibi kandi abihurizaho na Uzamushaka Seraphine n’abandi baturage bahamya ko bakoraga urugendo rurerure bajya kuzana amazi, yagera mu rugo bakayakoresha ari make ugasanga ari ibintu bibavuna cyane.

Yagize ati “Twajyaga kuvoma, Twava kuvoma tukazana amazi tukadukoresha nk’uko nyine tutubonye, twabaga ari dukeya cyane. Twayakuraga kure hano hagati y’imisozi, twahagendaga nk’isaha cyangwa iminota 45. Ubwo rero amazi ukuyazana. Ubu ngubu twarishimye tumerewe neza rwose nta kibazo. Ingaruka zabagaho kuko urumva twavunikaga n’abana ugasanga bazanye uruhara mu mutwe kubera amadomori.”

Abaturage nyuma yo kubona amazi meza, bakaba bavuga ko ari ibintu bishimiye cyane ndetse bashimira Leta y’U Rwanda na Croix Rouge kuko bagiye kongera guca ukubiri n’umwanda n’imvune bahuraga na zo kubera urugendo bakoraga ndetse bikaba bigiye kubafasha kujya babasha kuvomerera imboga zabo.

Umuyobozi wa Croix y’u Rwanda, Francoise Mukandekezi avuga ko bamaze gukora ibikorwa byinshi ariko kuri uyu munsi igikorwa nyamukuru barebye akaba ari icyo kwegereza amazi meza abaturage, ariko bakaba baranatanze amatungo mu rwego rwo gufasha abaturage kubongerera ubushobozi kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo by’ubukene.

Akomeza avuga ko bagifite imishinga migari irimo gukomeza kwegereza abaturage amazi meza hirya no hino mu gihugu ndetse no kubafasha guhangana n’ingaruka  z’imihindagurikire y’ibihe, gutera ibiti n’ibindi.

Yagize ati “Imishinga migari irahari, hari iyo gukomeza gukwirakwiza amazi meza, ariko cyane cyane no gukomeza gufasha abaturage mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, gutera ibiti, gufasha abaturage kurwanya isuri, gufata amazi ku mazu yabo kugira ngo atabasenyera n’ibindi bikorwa bitandukanye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,  Kayitesi Alice, yavuze ko ibi bikorwa bafatanya n’umuryango wa Croix Rouge Rwanda, ari ibikorwa biri mu murongo wo gufasha abaturage kugera ku iterambere ryabo n’imibereho myiza yabo.

Akomeza avuga ko uyu muyoboro w’amazi watashywe uzafasha abaturage kubona amazi meza ku miryango igera ku bihumbi 30. Akavuga ko ari igikorwa bishimira kandi bazakomeza gushyiramo imbaraga.

Yagize ati “Ibi bikorwa dufatanya n’umuryango wa Croix Rouge Rwanda, ni ibikorwa byiza biri mu murongo wo gufasha abaturage mu iterambere ryabo n’imibereho myiza yabo, bikanadufasha kuzamura ibipimo.”

“Mwabonye ko twatashye umuyoboro w’amazi uzafasha abaturage kubona amazi meza ku miryango igera ku bihumbi 30. Ni igikorwa kiza kandi kiza kunganira leta cyan30e ko harimo ingengo y’imari y’Akarere ingana na 20%.”

Uyu muyoboro ukaba wuzuye utwaye asaga akayabo kangana na miliyoni 380, rikaba rigiye kujya riha amazi menshi imiryango irenga ibihumbi 30 ituruka mu bice bitandukanye by’akagali ka Mukindo.

Rikaba rije ryiyongera ku yandi mavomero icyenda yubatswe na Croix Rouge mu bice bitandukanye ndetse n’imiryango 913 imaze guhabwa amatungo.

Ivomo ry’amazi meza Croix Rouge y’u Rwanda yegereje abaturage mu Murenge wa Mukindo
Bishimira ko begerejwe amazi meza bituma baca ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,  Kayitesi Alice, yavuze ko ibi bikorwa bafatanya n’umuryango wa Croix Rouge Rwanda, ari ibikorwa biri mu murongo wo gufasha abaturage kugera ku iterambere ryabo n’imibereho myiza yabo.
Abayobozi batandukanye batashye umuyoboro mushya w’ amazi ungana na kilometero 13 ,ugiye gufasha abaturage ba Gisagara kugira ubuzima bwiza.
Umuyobozi wa Croix y’ u Rwanda yavuze ko bamaze gukora ibikorwa byinshi muri Gisagara bifitiye akamaro kanini abaturage.

Wari umunsi  mpuzamahanga wahariwe Croix Rouge ku rwego rw’igihugu, wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Komera ku bumuntu.’

Related posts