Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

“Abantu mwese mwaduhemukiye muhumure ntabwo tuzihorera kuko ntamwanya dufite wo gusubira inyuma” _Perezida Ruto  

Kuri uyu wa 15 Kanama 2022, nibwo Perezida wa Komisiyo y’ amatora Wafula Chebukati yatangaje ko William Ruto ariwe ubaye Perezida w’ Igihugu cya Kenya nyuma yo gutsinda uwo bari bahanganye Raila Odinga, yatorewe kuyobora iki gihugu mu gihe kingana n’ imyaka itanu , mu ijambo rye akimara gutorwa yahumurije abamuhemukiye ko atazihorera.

William Ruto wari usanzwe ari Vice_ Perezida wa Kenya yatowe ku majwi 50.49% mu gihe uwo bari bahanganye Raila Odinga yagize 48.85%.

William Ruto mu ijambo rye yavuze ko hari abantu benshi bumvaga ko atagera hariya ariko kubera ko mu ijuru hari Imana arahageze akomeza avuga ko ishimwe rye arituye Abanyakenya.Aha ni ho yahereye ahumuriza abantu bose ba muhemukiye ko atazihorera, Ati“abantu mwese mwaduhemukiye muhumure ntabwo tuzihorera  kuko ntamwanya dufite wo  gusubira imyuma ahubwo ni ugukomeza imbere.”

Mu bindi nuko Perezida Ruto yashimye byimazeyo komisiyo y’ amatora muri Kenya IEBC ku kazi kenshi yakoze kugira ngo amatora agende neza kugeza igihe komisiyo itangaje ibyavuye mu matora.

William Ruto niwe Perezida wa gatanu wa Kenya

Related posts