Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abantu bumiwe babonye APR FC ihembye ba rutahizamu bayo batsinze ibitego 6 byonyine mu mwaka wose w’imikino

Kuri uyu wa 6 Kanama 2022 ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yahembye abakozi bayo barimo abakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize. Gusa abantu bumiwe babonye APR FC ihembye ba rutahizamu bayo batsinze ibitego 6 byonyine buri umwe mu gihe kingana nu’umwaka wose w’imikino.

Umwaka w’imikino wa 2021-2022 warangiye APR FC itwaye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda Primus National League. Ni igikombe yatwaye ku munsi wa nyuma irushije Kiyovu Sport inota rimwe.

APR FC n’ubwo yatwaye igikombe yagowe cyane n’uyu mwaka w’imikino kuko nyuma yo kumara hafi imikino mirongo itanu idatsindwa yaje gukorwa mu jisho bwa mbere na Mukura Victory Sport y’i Huye, Musanze ikurikiraho ndetse na Kiyovu Sport nayo iza kuyitsinda mu mukino wasubije ibintu inyuma bikaza kugera ku munsi wa nyuma wa shampiyona aya makipe yombi agikubana ku gikombe.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakoze igikorwa cyo kwerekana abakinnyi bashya yasinyishije ndetse inashimira abayifashije kwitwara neza igatwara igikombe yari ihanganiye bikomeye na Kiyovu. Mu bahembwe harimo Umunyezamu Ishimwe J Pierre wahembwe nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza uyu mwaka muri APR FC.

Umukinnyi w’umwaka muri APR FC yabaye Ruboneka Jean Bosco ariko abantu baguye mu kantu barumirwa babonye APR ihembye na barutahizamu bayo ibashimira ko bitwaye neza nyamara ntawarengeje initego 6 mu mwaka wose.

Mugunga Yves na Mugisha Gilbert nibo ba rutahizamu ba APR FC bahembwe nk’abitwaye neza. Buri wese muri aba babiri yatsinze ibitego bitandatu mu mwaka wose w’imikino ikintu ubundi kidasanzwe ko rutahizamu mu ikipe yatwaye igikombe aba yaratsinze ibitego bitandatu gusa mu mwaka wose w’imikino.

Ku mbuga nkoranyambaga nka twitter abantu basetse baratembagara bakibona ko APR yahembye ba rutahizamu bayo bafite ibitego 6 mu mwaka wose w’imikino. Uwitwa Uwiringiyimana Jean Paul yasetse cyane ati ” Akumiro ni itushi pe! ubu se koko babahembeye ibitego 6 hhh APR we genda warashize koko”.

N’ubwo APR FC yatwaye igikombe, abakinnyi bayo bakina imbere (ba rutahizamu) bari mu bagaragaje umusaruro wo hasi kuko nta n’umwe wabashije kurenza ibitego 6 mu mikino 30 yose igize umwaka w’imikino. Mu mibare bigaragara ko aba ba rutahizamu bahembwe buri umwe yatsindaga igitego kimwe mu mikino itanu.

Related posts