Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru , y’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana binjiye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu François _ Xavier iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’ icyo gihugu , barasa abakirisitu , abarenga 26 bahasiga ubuzima , abandi benshi nabo barashimutwa.
Ibi byabereye muri Leta ya Ondo , mu Mujyi wa Owo , ku Cyumweru tariki ya 05 Kamena 2022.
Guverineri w’ iyi Ntara , Arakunrin Akeredolu, yatangaje ko ku gicumunsi cyo kuri iki cyumweru abantu bataramenyekana binjiye muri Kiliziya , batangira kumisha amasasu mu bakirisitu.
Yakomeje avuga ko yashenguwe n’ ibyabaye.
Ati“ Nshenguwe bikomeye n’ ubwicanyi bwakorewe abantu bo muri Owo b’ inzirakarengene basengeraga muri St. Francos Catholic Church uyu munsi”.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana umubare w’ abantu bose bishwe muri icyo gitero , gusa biravugwa ko abarenga 26 aribo bamaze kuhasiga ubuzima.
Ngo uretse abapfuye , hari n’ abashimuswe barimo na padiri wari uyoboye igitambo cya Misa nk’ uko amakuru dukesha Vangard abitangaza.
Muri Nigeria ikibazo cy’ ubugizi bwa nabi bwibasira insengero n’ abakozi b’ Imana kimaze gufata indi ntera muri iki gihugu
Mu cyumweru gishize Umuyobozi w’ Urusengero rw’ Aba_ Methodist mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria yarashimuswe , aza kurekurwa hatanzwe $ 240, 000.
Ibi byaje bikurikira ikibazo cy’ abandi ba padiri babiri bashimuswe mu gace ka Katsina , kugeza n’ uyu munsi bo ntibararekurwa.