Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abantu batatu baguye mu mpanuka ikomeye  ibereye i Rusizi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gashyantare 2024, ahagana saa kumi n’ ebyiri, nibwo mu Karere ka Rusizi ybereye impanuka yaguyemo abantu batatu, yabereye mu Mudugudu wa Bisenyi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo.

Amakuru yatangajwe avuga ko   abagore babiri bari bagiye kurangura imboga ahitwa Gishoma bavuye i Nyakarenzo, ndetse na Shoferi  yacitse feri, ikagonga  igiti .

SP Emmanuel Kayigi,Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabwiye UMUSEKE dukesha ino nkuru ko  imodoka yakoze impanuka yaguyemo abantu batatu.Ati “Imodoka Pick up yavaga mu Mujyi wa Rusizi, I Kamemebe ,yerekeza Bugarama,igeze ahitwa Bisenyi, hari ahantu hamanuka, ariko hari n’ikorosi, mu kurikata, umushoferi biramunanira,aragenda agonga igiti. we n’abagore babiri bari muri iyo modoka bitaba Imana.”

SP Emmanuel Kayigi,avuga ko bikekwa ko iyi mpanuka yaba yatewe nuko umushoferi yabuze feri.Ati “Ikigaragara, icyateye impanuka ni uko nkuko ababonye iyo mpanuka bavuga, yagenda avuza amahoni nk’umuntu wabuze feri ndetse agenda ashaka aho yayegeka.”

SP Emmanuel Kayigi,yihanganishije imiryango yabuze ababo, asaba abashoferi kwitwrarika kandi bakajya bagenzura imodoka mbere yuko batangira urugendo.Imirambo yaba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Gihundwe.

Related posts