Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abantu bakurikirwa cyane ku rubuga rwa X [Twitter] 2024

Urubuga rwa X Premium rwahoze rwitwa “Twitter”, ni rumwe mu mbugankorambaga zikoreshwa n’abantu benshi dore ko rukoreshwa n’ababarirwa muri za miliyoni 353 muri uyu mwaka wa 2024.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2022 ni bwo umushoramari w’Umunya-Amerika uhugukiwe cyane ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga, Elon Musk yahisemo guhindura “Twitter Blue”[Yarangwaga n’akarango k’inyoni y’ubururu] maze ihinduka “X Premium” mu rwego rwo kuyagura no kuyihuza n’irindi shoramari ritandukanye uyu mugabo akora.

Uretse kuba aherutse kugura iyi Twitter muri 2022 ayitanzeho asaga Miliyari $44, Elon w’imyaka 53 y’amavuko, asanzwe ari umuyobozi mukuru w’amakompanyi akomeye cyane nka Tesla ikora imodoka zikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi na SpaceX y’ibyogajuru, abarirwa umutungo uhwanye na Miliyari $195 hakurikijwe imibare ya Forbes magazines muri 2024.

Hagati aho ariko, impinduka zose zikorwa kuri uru rubuga ntibirubuza gukomeza kuba isoko y’amakuru n’itumanaho mu Isi igezweho; ibituma abarukundwaho ndetse bakurikirwa cyane ari imbonera zifite aho zihuriye cyane na rubanda nyamwinshi.

Urutonde rw’abantu 10 bakurikirwa n’abantu benshi kuri X rugizwe n’abayobozi bakuru bagiye bayobora za Guverinoma n’ibigo bikomeye, abanyamuziki, abanyamupira n’indi mikino, ndetse n’ibigo bihuza abantu benshi.

Dore urutonde rw’abakurikirwa cyane kuri X [Twitter] kugeza uyu munsi

  1. Elon Musk,

Umushoramari w’Umunya-Amerika utunze “Twitter” akurikirwa na miliyoni zisaga 163.

  1. Barack Obama,

Perezida wa 44 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika akurikirwa na miliyoni zisaga 132

  1. Cristiano Ronaldo,

Rurangiranwa muri ruhago ukomoka muri Portugal akurikirwa na 112.6

  1. Justin Bieber,

Umuririmbyi w’Umunya-Canada akurikirwa na miliyoni zisaga 111.6

  1. Rihanna,

Umuririmbyikazi ukomoka muri Barbados akurikirwa na miliyoni zisaga 108.5

  1. Katy Perry,

Umuririmbyikazi w’Umunya-Amerika akurikirwa na miliyoni zisaga 107

  1. Taylor Swift,

Umuririmbyikazi w’Umunya-Amerika akurikirwa na miliyoni zisaga 94.8

  1. Narendra Modi,

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi akurikirwa na miliyoni zisaga 93.3

  1. Donald Trump,

Perezida wa 45 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika akurikirwa na miliyoni 87.5

  1. Lady Gaga,

Umuririmbyikazi w’Umunya-Amerika akaba n’umukinnyi wa filime akurikirwa na miliyoni zisaga 83.8

Uretse abantu ku giti cyabo, hari na za konti z’ibigo ziza kuri uru rutonde, nka NASA ya 11 na miliyoni zisaga 79.9, YouTube ya 12 n’abayikurira basaga miliyoni 79.6, X ya15 n’abayikurira basaga miliyoni 67.3 ndetse na Premier League iri ku mwanya wa 43 n’abayikurira basaga miliyoni 42.6.

Mu Rwanda, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ni we ufite abamukurikira benshi kuri uru rubuga yagezeho muri 2009, akaba akurikirwa n’abantu miliyoni 3.1.

Elon Musk, Obama, Cristiano Ronaldo na Justin Bieber mu bakurikirwa cyane ku rubuga rwa X!

Related posts