Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abantu 38 bishwe n’ inkongi z’ umuriro abandi benshi barakomereka.

Ku munsi wo ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, mu gihugu cya Algeria bibasiwe n’ inkongi y’ umuriro haguye abantu bagera kuri 38 , mu gace ka Setif ndetse no muri El Tarf hafi n’ umupaka na Tunisie. Iyi ikaba ari imibare yatangajwe na Ministeri y’ umutekano imbere mu gihugu.

Biravugwa ko imibare myinshi y’ abaturage yakomeretse dore ko El Tarf abataliban bagera kuri 50 bajyanywe mu bitaro. Imiryango igera kuri 350 ikaba yavuye mu byabo ahitwa Souk Ahras.

Kuva mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa munani hamaze kubarurwa inkongi 106 zitwika hegitare 800 z’ amashyamba.

Iki gihugu kinini kurusha ibindi ku mugabane wa Afurika ukomeje kwibasirwa n’ inkongi ahanini bitewe n’ imihindagurikire y’ ikirere Umwaka ushize wa 2021 inkongi nkizi zahitanye abagera kuri 90 ndetse hegitare 100.000 zibasiwe n’ inkongi.

Related posts