Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abana 43 nibo bagiye gutangirana n’irerero rya Bayern Munich mu Rwanda

Ku munsi wejo hashize tariki 17 Nzeri nibwo hasojwe itoranwa ry’abakinnyi 43 bazatangirana n’irerero rya Bayern Munich mu Rwanda.

Nyuma yo gusinyana amasezerano na Leta y’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo, ikipe ya Bayern Munich yatangiye bimwe mu bikorwa byo gufasha u Rwanda guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze mu kuzamura impano zabakiri bato.

Abayobozi ba Bayern Munich bashinzwe gutoranya impano, batoranyije abana 43 baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Biteganyijwe ko aba Bana batoranyijwe bagiye gushakirwa ibigo by’Amashuri mu mujyi wa Kigali kugirango bazajye bobona uko bahura buri gihe ku buryo bworoshye.

Bayern München Rwanda itangiranye abakinnyi 43 batarengeje imyaka 13. Aba Bana batoranyijwe bavuye mu Ntara zose z’u Rwanda.

Hanatoranyijwe kandi Abana 10 bazakina amarushanwa ahuza amarerero ya Bayern Munich Kw’isi. Imikino y’iri rushanwa izatangira tariki ya 17 Ukwakira 2023, ribere kuri Olympic Stadium yahoze iberaho imikino ya Bayern Munich. Mbere yo kuba, abana bazabanza guhabwa ubumenyi n’abatoza b’iyi kipe ya Bayern.

Abana icumi bagize ikipe y’u Rwanda ni Gatare Ndahiriwe Héritier, Ishimwe Elie, Hategekimana Abdul “Mbappé”, Twagirihirwe Alex, Sheja Djibril, Byiringiro Thierry, Ntwali Anselme, Ntwali Edison, Ndayishimiye Barthazal na Mutangwa Cédric.

Irushanwa ryahereye ku bana ibihumbi 10 baturutse mu marerero arenga 300 mu Rwanda hose. Habanje gukurwamo 1700 ari nabo bavanywemo 100 bahatanye mu cyiciro cya nyuma.

Related posts