Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakunzi b’umupira w’amaguru bari kwiciraguraho nyuma y’ibiciro bihanitse Kiyovu Sports yasohoye ku mukino izakiramo Rayon Sports muri iki Cyumweru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo hateganyijwe umukino w’umunsi wa 9 wa ‘Primus National League’ Kiyovu Sports izakiramo Rayon Sports. Umukino uzatangira saa 18h00.

Kuri ubu, Kiyovu Sports yamaze gushyira hanze ibiciro abashaka kureba uyu mukino bazishyura.

Ni ibiciro benshi binubiye bitewe n’uko biri hejuru kandi mu by’ukuri hamaze iminsi hari ikibazo cy’ubwitabire budahagije ku mikino ya Kiyovu Sports muri shampiyona.

Dore uko ibiciro bihagaze:

Kwinjira kuri uyu mukino amake ni 5000frws

Mu mikino 5 iheruka guhuza amakipe yombi, Kiyovu Sports yatsinzemo 3, Rayon Sports itsinda 1, banganya 1.

Ku rutonde rwa shampiyona, Rayon Sports ni iya mbere n’amanota 18 mu mikino 6 kuko ifite ibirarane bibiri, mu gihe igwa mu ntege na Kiyovu Sports n’amanota 17 mu mikino 8.

Related posts