Abakunzi ba Rayon Sports batunguwe no kumva uko ikipe yabo bakunda igiye kubaho muri iyi Shampiyona bipfuka mu maso

 

Ikipe ya Rayon sports ifite abafana benshi mu Rwanda abakunzi bayo batunguwe n’uburyo ikipe yabo muri uyu mwaka w’ imikino wa 2025&2026 igiye kubabo, bikangamo.

Ibi byaje nyuma y’uko kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Nzeri 2025 , aribwo habaye Inama y’ Inteko Rusange , ariho haje no gutangarizwa ingengo y’ imari iyo kipe izakoresha igera kuri Miliyari 2 Frw ni mu gihe ibara agera kuri Miliyoni 400frw na yo ari mu baterankunga izatangirana.

Ibi byatangajwe na Murenzi Abdallah , Umunyamabanga w’ Inama y’ Ubutegetsi ya Rayon Sports,Ati,” Turateganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 2 Frw, azaturuka ku bafatanyabikorwa bacu, azaturuka ku bibuga bitandukanye, azaturuka ku bihembo bitandukanye tuzagenda tubona bitewe n’amarushanwa tuzagenda dukina, muri ariya marushanwa ya Confederation tuzakina harimo ibihembo ariko uruhare rukomeye ruzava mu bafana, aho hose ni ho duteganya gukura umutungo ungana na miliyari 2.”

Abajijwe ayo bafite bazaheraho yavuze ko ari miliyoni 400 na zo zizava mu bafatanyabikorwa ba yo barimo Skol, Canal, Akarere ka Nyanza n’abandi.

Ibi akimara kubitangaza abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugenda bagaruka kuri ibi byatangajwe n’ uyu muyobozi bamwe bibaza uko iyi kipe izabaho kuko ngo biragore kubona izo Miliyari 2 ,Kandi kuri ubu bafite Miliyoni 40 kandi nayo batayize neza. Bamwe bati” n’ubundi ibibazo muri Rayon Sports ntabwo bizashira”.