Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakunzi ba Kiyovu Sports bongeye ku mwenyura

 

 

Ikipe ya Kiyovu Sports ubwo yakinaga n’ ikipe ya Gorilla FC Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukoboza 2024, umukino waje kurangira amakipe yombi atahanye inota rimwe.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ubere kuri Kigali Pele Stadium. Ikipe ya Kiyovu Sports nk’ibisanzwe yatangiye irushwa n’ikipe ya Gorilla FC ndetse ku munota wa 45, Gorilla FC yaje kubona igitego gitsinzwe na Murdah Victor kuri Penalite.

Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kugenda yirwanaho kugirango irebe ko yaza kwishyura ariko ikipe ya Gorilla FC yifuzaga kudatakaza uyu mukino ikomeza kuyibera ibamba.Kiyovu Sports igice cya Kabiri wabonaga yaje ishaka kwataka cyane ikipe ya Gorilla FC. Ku munota wa 68, Kiyovu Sports yaje kubona igitego gitsinzwe na Twahirwa Olivier ndetse umukino urangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

Ikipe ya Kiyovu Sports muri uyu mukino yakinnye neza cyane cyane mu gice cya Kabiri wabonaga ikipe yitaweho hari icyo yakora ikaba yava ku mwanya wa nyuma iriho kugeza ubu n’amanota 8.

Iri nota ikipe ya Kiyovu Sports yabonye ni kimwe mu bijyiye kongerera imbaraga abakinnyi cyane ko yaherukaga kubona nibura inota tariki 30 Ugushyingo 2024, ubwo yanganyaga n’ikipe ya Rutsiro FC 0-0, Indi mikino yose nyuma y’uyu yarayitakaje.Ikipe ya Gorilla FC yirangayeho cyane ku kubura aya manota atatu cyane ko benshi ari yo baherezaga amahirwe bijyanye ni uko irimo kwitwara muri Shampiyona ndetse ni uko Kiyovu Sports yari imaze iminsi ihagaza byatumaga ikurwaho icyizere.

Related posts