Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakunzi ba APR FC batewe igisebe ku mutima n’ iyi kipe , yarokotse Gasogi United.

Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 02 Ukuboza 2022, nibwo habaga umukino w’ umunsi wa 12 wa Shampiyona y’ u Rwanda aho ikipe ya APR FC FC yaganyije ubusa ku busa na Gasogi United FC.

Dore impamvu nyamukuru abagabo batinya gushaka abagore beza ariko bagakunda kuba baryamana nabo. Inkuru irambuye..

Impamvu tuvuze ko iyi kipe yateye igisebe ku mitima y’ abakunzi babo nuko yari izwiho gutsinda ugasanga ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’ u Rwanda none kuri ubu Iri ku mwanya wa 4 n’ amanota 20, igakurikira AS Kigali ya gatatu banganya amanota, Kiyovu Sports ya kabiri ifite amanota 21 na Rayon Sports ya mbere n’amanota 22.

Dore ibyaranze uyu mukino wayihuje na Gasogi united

Wari umukino w’ishiraniro, uroye ishyaka ryawuranze ku mpande zombi, umurava wo gushaka intsinzi abakinnyi ba APR FC bari bafite n’uburyo aba Gasogi United bari bageragezaga kwihagararaho.

Amakipe yombi yatangiye umukino asa n’acungana ku jisho, APR FC ikagerageza kwiharira umupira no gushaka amahirwe yabyara igitego ariko bikanga.

Gasogi United na yo yasaga n’ifite icyizere kiri hejuru ikura ku kuba yaratsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1 mu mukino uheruka. Ibyo byatumye ibasha kwihagararaho, ntiyinjizwa igitego.

Igice cya mbere cyihariwe na APR FC yari inyoyewe intsinzi kuko abasore bari bazi neza ko amanota 3 y’uyu mukino ari butume iyi kipe y’ingabo ihita yisubiza umwanya wayo w’icyubahiro.

Icyakora kwihagararaho no kunyuzamo igasatira itunguranye, byahiriye cyane Gasogi United na yo yagiye ibona uburyo bumwe na bumwe bwashoboraga gutuma Umunyezamu Ishimwe Pierre ahindukira ariko ab’inyuma bakayibera ibamba, butuma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri Gasogi United yabaye nk’iyisubiyeho, ari na ko hakorwa impinduka ku bakinnyi babanjemo ku mpande zombi ariko ntacyo zahinduye ku byarimo biva mu mukino, urinda urangira ari 0-0.

Undi mukino w’umunsi wa 12 wabaye, Marines yatsinzwe na Mukura VS 6-0.

Gahunda y’umunsi wa 12

  • Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022

Gasogi United 0_0 APR FC
Marines FC 0-6 Mukura VS

  • Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022

AS Kigali vs Kiyovu Sports
Sunrise FC vs Espoir FC
Rutsiro FC vs Police FC

  • Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022

Musanze FC vs Rwamagana City
Rayon Sports vs Bugesera FC
Etincelles FC vs Gorilla FC

Related posts