Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abakoresha ubwisungane mukwivuza b’igisenyi bagereranije abaganga baho n’inyamaswa aho kuba abatabazi

Mugitondo cy’ejo hashize kuwa 09 ukuboza 2022 mu karere ka Rubavu habereye icyo umuntu atatinya kwita ibara aho umusore witwa Ntayazi Polisi yaje kwivuriza kukigo nderabuzima cya Gisenyi mumasaha yo mugitondo ariko ntiyitabweho n’abaganga kugihe kugeza ubwo yaje kuhasiga ubuzima.

Abaturage baganiriye na BTN TV dukesha ayamakuru batangaje ko ubwo uyumusore yageraga hano kwa muganga yaje yateze moto ngo ariko bikaba byagaragaraga ko arembye ndetse ngo uyumusore akaba yaje no kujya kwicara mubusitani kugirango yote akazuba ariko akaba ariko yakomezaga kuremba ndetse ngo n’abaganga bakaba bakomezaga kumunyuraho ariko bakicecekera ntibagire ikintu nakimwe bamubwira cyangwa bamufasha.

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko hano kuri iki kigo ndera buzima, iyo umuntu abasanze akoresha ubwisungane mukwivuza akenshi usanga bamurangarana ngo cyangwa bakajya bakomeza kumucishaho abandi ngo nyamara abantu baba bababaye kimwe. kukibazo cy’uyumusore waje kuba yitabira Imana mubusitani bw’iki kigo ndera buzima, aba baturage bagereranije aba baganga nk’inyamaswa ko ndetse ibi ntu nkibi bitakabaye bibera ahantu nkaha mubusanzwe hazwiho kuba harokora ubuzima bwa benshi.

Umuturage waganiriye n’itangazamakuru utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati” mumasaaha ya saatatu nibwo uwo musore yahageze, wamurebaga ukabona ko arembye cyane, kuko atabashaga no kwiyegura haje umumama warufite umwana mukuru maze yururutsa umwana arangije ashyira uwo musore kukazuba. abaganga bose bari bari munama ndetse nubuybozi bwabirebaga kuburyo n’umuyobozi yamuciyeho akigendera kandi abibona ko bamwiyegetse.”

Mugihe twageragezaga kumva icyo ibitaro bya Gisenyi bivuga kuri iki kibazo ntabwnarimwe bigeze babasha kwitaba telephone ariko umuyobozi w’iki kigonderabuzima Mwubahimana Alphonsine yatangaje ko uyumusore yavuye mumubiri yamaze kwitabwaho ariko abaturage bari bahari bakaba babinyomoza ndetse bakanavuga ko abaganga bari bigiriye munama hagasigara abari kwimenyereza umwuga kandi mubyukuri ntakintu barigufasha abarwayi.

Related posts