Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abakobwa gusa: Dore imitoma itatu watera umusore ukaba umuteye urukingo ruzamugeza kundunduro y’ ubuzima bwanyu.

Abakobwa nabo ntabwo bakwiriye kwiyicarira ngo bategereze ko abasore ari bo batera iya mbere bakaza kubasaba urukundo. Burya mu rukundo ni magirirane rero burya biba byiza iyo umuntu wihebeye bihagije ugomba kubimugaragariza binyuze mu magambo umubwira , mu bikorwa umukorera umunsi ku munsi ibyo nibyo bimwereka ko na we urimo ku mukunda bihebuje.

Uyu munsi rero muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imitoma itat 3 ifatwa nk’ ingenzi. Nubibwira umusore, ukamumenyereza kujya yumva aya magambo aguturutseho nta handi uzigera umubona( turavuga kuba yaguca inyuma mu bandi bakobwa).

  1. Kuvuga ku myambaro yambaye n’uburyo yaya mbaye

Mwegere maze witonze mu kajwi keza umubwire uti: ”Mbega inseko nziza, ufite amaso meza, ibyo bintu byose wambaye birakubereye pe”. Ntuzigere utinya kumwegera rwose, ntuzabikozwe mubwire amagambo ari kumva bwa mbere.

Nta muntu n’umwe wahisemo uko akwiriye kugaragara, niwegera umusore mukundana ukamubwira ayo magambo, iteka azahora yibuka ko ari wowe umukunda kuko ayo magambo azamukora ku mutima.

  1. Kwibanda ku yindi mico cyangwa impamba afite ukamwereka ko ari we ubigira mu isi nziza

Mwegere mbere y’abandi umubwire uti: ”wow! Mukunzi uri uwa mbere ni ukuri, uburyo ucuranga gitari biranezeza cyane, uri uwa mbere ku isi rwose. Uzi ko umunsi umwe bazagutumira hanze ngo ujye gucuranga? Tuzajyana ntuzansige, nzagufana”.Uyu musore numwereka ko ari uwa mbere kandi muri kumwe, nagera aho mutari kumwe azakora ibirenze kuko azaba ari kugendera ku ijambo ryawe. Niba yarabonaga imbogamizi muri byo, azashaka uko azikuraho yikomereze.

  1. Mwereke ko ashoboye ibintu byose.

Umusore mukundana mwereke ko nta kintu cyamunanira, mwitabaze mbere y’uko hagira ikindi ukora, umuhe umwanya mu myanzuro yose ukeneye gufata. Umusabe inama, umwereke urukundo n’ibindi bitandukanye. Mwegere maze umubwire ngo: ”Mba numva ntuje iyo turi kumwe”. 

Ibi byose twakubwiye ni inzira nziza ukeneye kwiga ubundi ukizirikaho uwo wihebeye.

Lovequotes

Related posts