Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abakobwa gusa: Dore ibintu nyamukuru utagomba guhirahira ngo uhe umusore uko waba umukunda kose , kuko yahita aguca amazi

Mu rukundo bisaba kwiga no gushishoza, kugira rukomeze kugenda neza no gukomera. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu umukobwa adakwiriye guha uwo bakundana.

Abakobwa bagirwa inama yo kudatanga umwanya cyangwa ngo bajye mu gihe cyo gusaba abasore amafaranga cyane, kabone n’ubwo baba babakunda bidasanzwe.

Umusore wamaze kubona ko akamaro kawe ari ukumusaba amafaranga cyane urukundo rwe ruba rwaramaze kugenda, ntabwo aba akigukunda cyane ndetse binatuma agusuzugura. Uko waba ukunda umusore kose rero, irinde kumuha umwanya ngo abone ko ukeneye amafaranga kurusha urukundo.

Ikindi kandi abakobwa bagirwa inama yo kwirinda gutanga umwanya cyane ku buryo bahorana n’abasore bakundana nabo, cyangwa ngo begerane cyane kandi batarashakana.

Muri kamere y’abasore harimo kubona icyo umutima wabo wifuje, kandi hari ubwo bakibona ubundi bikarangira bagihaze. Gutanga amahirwe ku musore mugahorana, utaramenya ko agufiteho gahunda y’ubukwe ntabwo biba byiza.

Mukobwa ntuzemere guhindura uko wari ubayeho. Birumvikana ko umukunda ariko ari kugusaba guhindura uwo wariwe, niba wari mwiza wambara neza akaba ashaka ko wambara nabi, mureke. Ntumuhe umwanya wo kuguhindura igikoresho.

Nyuma y’ibi tumaze kubona kandi abakobwa bagirwa inama yo gutanga ubufasha mu gihe umukunzi we hari icyo akeneye cyane. Mu rukundo bisaba gufasha, mukobwa ntuzatange amahirwe yo gufatwa nk’imbura mukoro cyane.

Mukobwa urasabwa gukomera kuri wowe.

Isoko: Herway.net

Related posts