Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Abakinnyi batatu bakomeye ba Rayon Sports bari baravunitse basubukuye imyitozo

Myugariro wo hagati akaba na Kapiteni wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul, Nishimwe Blaise ukina hagati mu kibuga na Tuyisenge Arsene usatira izamu aciye mu mpande basubukuye imyitozo nyuma y’ibyumweru birenga bibiri bafite ikibazo cy’imvune.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022, ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo kuri Stade ya Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda.

Iyi myitozo yagaragayemo abakinnyi batari baherutse gukina aribo Rwatubyaye Abdul, Nishimwe Blaise na Tuyisenge Arsene, gusa Essomba Onana Leandre Willy, Paul Were Ooko na Mbirizi Eric ntabwo bakoze imyitozo bitewe n’uko bafite ibibazo by’imvune zidakanganye.

Mu minsi ishize umutoza Haringingo Francis Christian yari yabwiye itangazamakuru ko ahangayikishijwe n’imvune z’abakinnyi bakomeye, gusa abenshi bari kugenda bamererwa neza ku buryo nta gihindutse mu kwezi gutaha bazaba bagarutse mu kibuga bari gufasha ikipe kubona umusaruro ushimishije.

Rayon Sports ifite amanota 15 kuri 15 mu mikino itanu ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-2023, ikaba ifite intego yo kuzegukana igikombe cya 10 cya shampiyona.

Related posts