Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi bashya ba5 bari mubiganiro byanyuma na Rayon Sport, ngaba bamenyekanye. ntucikwe

Abakinnyi bashya ba5 bari mubiganiro byanyuma na Rayon Sport, ngaba bamenyekanye. Nubwo hagiye havugwa benshi batandukanye ariko abakinnyi bari mubiganiro ni aba.

Ikipe ya Rayon Sport isanzwe ikundwa na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ikomeje imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino aho ikomeje kugenda irambagiza abakinnyi bagiye batandukanye.

Nkibisanzwe iyo tugeze mugihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi usanga iyikipe ibeshyerwa byinshi ariko kurubu tubazaniye urutonde rw’abakinnyi ba5 bari mubiganiro byanyuma na Murera.

Nkuko byagarutsweho nibitangaza makuru bitandukanye, ikipe ya Rayon Sport iri mubiganiro byanyuma na Rutahizamu wayihozemo Hussein Chabalala nkuko nawe ubwe yabitwibwiriye.

Wakwibaza Impamvu ikipe ya Rayon Sport yagarura uyu rutahizamu cyane ko yanayihozemo ariko Impamvu nyamukuru nuko uyu mugabo ariwe ufite ibitego byinshi mu Rwanda, bikaba ari nayompamvu uyumusore yaje kuba atekerezwaho.

usibye Chabalala, ikipe ya Rayon Sport iri mubiganiro byanyuma na myugariro wa Kiyovu Sport, ally Serumogo cyane ko uyumusore yanze kuba yakongera amasezerano muri kiyovu kubera ibiganiro yagiranye na Rayon Sport.

Uretse nibyo hari nundi musore ukomeye cyane witwa Ruboneka Jean Bosco usanzwe akina mukibuga hagati mu ikipe ya APR FC bikaba bivugwa ko uyumusore yanze kongera amasezerano mu ikipe ya APR.

Undi mukinnyi ukomeye cyane ni myugariro ishimwe Christian usanzwe akinira ikipe ya AS Kigali nawe wari washatswe cyane nikipe ya APR ariko bikaba bivugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sport.

Umukinnyi wanyuma iyikipe ishaka kuba yagarura murugo ni rutahizamu BIMENYIMANA Bonfils Caleb wayihozemo nyuma yuko muri ukraine hakiri ikibazo cy’intambara uyumusore yafashe umwanzuro wo kwishakira indi kipe.

Nkwibutseko aba bakinnyi bose bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sport ndetse ibiganiro bagiranye bikaba bitanga icyizere ko bakwerekeza muri iyikipe ikundwa na benshi mu Rwanda.

Related posts