Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Abakinnyi bane ba APR FC bijeje ubuyobozi kuzanyagira Rayon Sports ibitego birenga bitatu

Abakinnyi b’inkingi za mwamba mu ikipe ya APR FC bakomeje gukubita agatoki ku kandi mu gihe habura iminsi 8 gusa ngo bacakirane na mucyeba Rayon Sports.

Hashize igihe ikipe ya APR FC yitwara nabi kuri ubu ikaba ifite amanota 21 kuri 36, bisobanuye ko mu mikino 12 imaze gutakaza amanota 15, uyu musaruro ukaba utishimiwe n’abakunzi b’iyi kipe.

Mu ijoro ryakeye ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali 0-0, nyuma y’umukino abakinnyi ba APR FC bakaba bijeje ubuyobozi ko imikino isigaye bazagerageza kwitwara neza bakongera kugarurira ikipe igitinyiro.

Kapiteni Manishimwe Djabel, myugariro wo hagati Niyigena Clement, Mugisha Gilbert na rutahizamu Bizimana Yannick nibo bari ku isonga y’abakinnyi bari gukubita agatoki ku kandi bifuza kuzanyagira Rayon Sports bahozemo.

Umukino wa Rayon Sports na APR FC uzakinwa tariki 17 Ukuboza 2022 azaba ari ku munsi wa 14 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Related posts