Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gufata umwanya wa kabiri bahawe agahimbazamusyi gatubutse

Nyuma y’umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda Rayon Sports yatsinzemo Bugesera FC, buri mukinnyi wese w’iyi kipe yahawe ibahasha ifunze neza irimo ibihumbi 80 Frw aturutse mu babaye mu buyobozi bwayo n’abakunzi bayo.

Iyi kipe batazira “Gikundiro” yari imaze igihe ivugwamo ibibazo by’amikoro make n’ibisigisigi by’isubikwa ry’umukino wa APR FC wari witezweho kwinjiriza Rayon Sports agatubutse.

Mu gihe hibazwaga uko iyi kipe ibaho, amakuru yizewe ahamiriza KGLNEWS ko abahoze bashyigikiye ubuyobozi bw’uwari Perezida, Uwayezu Jean Fidèle biswe “Special Team” bicaye hamwe bakusanya 570,000 Frw ndetse Itsinda ry’abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports ritanga abarirwa muri miliyoni eshatu n’ibihumbi 400 [3,400,000 Frw].

Ibi byatumye nyuma y’uko Rayon Sports ibifashijwemo n’Abnya-Sénégal: Myugariro Youssou Diagne na Rutahizamu, Fall Ngagne gutsinda Bugesera FC; buri mukinnyi atahana agahimbazamusyi k’asaga ibihumbi 80 Frw.

Rayon Sports nubwo ifite abakinnyi barenga babiri mu Ikipe y’Igihugu ya CHAN [Iraguha Hadji, Muhire Kevin na Omborenga Fitina] amakuru avuga ko ishobora gukina umukino wa Etincelles FC igiye gukurikizaho kwakirira kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé.

U Rwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League rwari rwadohoreye amakipe afite abakinnyi barenze babiri mu Ikipe y’Igihugu, ariko Rayon Sports yo irifuza gukomeza gukina imikino yo mu rugo mu rwego rwo gukusanya amafaranga yinjira ku kibuga ngo ayifashe muri ibi bihe itarabona uyiyobora nka Perezida.

Nyuma y’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 11 aho irushwa na Police FC ya mbere inota rimwe, Police FC ariko hagati aho izigamye ibitego umunani mu gihe Gikundiro ifite ibitego bine.

Abakinnyi ba Rayon Sports bahawe agahimbazamusyi k’ibihumbi 80 Frw

Related posts