Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi ba Rayon bijejwe guhozwa amarira bari bamaze iminsi barira

 

Ku wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025 ,ubwo abakinnyi ba Rayon bari mu myitozo ku kibuga cya Skol mu Nzove,aho basanzwe bayikorera , bijejwe n’ ubuyobozi bw’ iyi kipe ko ibirarane bivugwa muri iyi kipe bigiye kwishyurwa.

Nyuma y’ iyi myitoza ubwo abakinnyi ba Murera bahabwaga ikiganiro kigufi n’ ubuyobozi bw’ iyi kipe bijejwe guhozwa amarira bari bamaze iminsi barira yo kutishyurwa imwe mu mishahara yo mu mezi ashize.

Muri iyi myitozo kandi abakinnyi bijejwe ko imikino yo guhatanira igikombe cy’ intwari izajya gutangira bahawe ikirarane cyabo cy’ umushara wo mu Kwezi kwa 12 ndetse bagahabwa n’ umushara w’ uku Kwezi kwa 1 Mbere nyuma y’ uko imikino yo kwishyura ya Shampiyona itangira ku ya 08 Gashyantare 2025, aho Rayon Sports izakina umukino wayo wa Mbere na Musanze tariki ya 09.

Ikipe ya Rayon Sports FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’ amanota 36,Aho irusha 5 APR FC iyikurikiye.

Related posts