Abakinnyi ba APR FC banze gutabara aho rukomeye

 

Benshi batunguwe no kuba bamwe mu bakinnyi ba APR FC banze kujya gutera penaliti ni mu gihe abagiye batabishaka bazihushije.Hari ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2026 baraye batsinzwemo na Police FC kuri penaliti 7-6, ni nyuma y’uko bari banganyije 1-1.

Ubwo bari bagiye gutera penaliti bamwe mu bakinnyi bari bazwiho kuzitera nka Cheikh Djibril Ouatara na William Togui bazanze.Aba bakinnyi bari batoranyijwe gutera penaliti muri 5 ba mbere ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko babyanze bavuga ko batiteguye.

APR FC abakinnyi batanu baziteye ni Ruboneka Bosco, Niyigena Clement, Byiringiro Gilbert, Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda wayihushije.Na Police FC yari yahushije imwe, byabaye ngombwa ko bakomeza batera imwe imwe, aha ni ho rero habaye ikibazo ku ruhande rwa APR FC kuko bamwe mu bakinnyi batangiye kuza baseta ibirenge ubona ko batabishaka, abaje batabishaka bose baje no kuzihusha.

Hahise hajyaho William Togui Mel waje bamwinginga, yayihushije na Police ihita iyihusha, Niyomugabo Claude na Yunusu bazitsinze, APR FC yinginze Djibril Ouatara usanzwe utera aranga neza ababera ibamba neza, binginga Ssekiganda Ronald na we utashakaga kuyitera, yaje arayitera arayihusha. Police FC yaje kwegukana igikombe itsinze kuri penaliti 7-6.Amakuru ahari ni uko nta kindi kibazo bari bafite uretse ubwoba gusa no kumva nta cyizere bari bifitiye ko bazitsinda.