Mu kiganiro n’ Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Kamena 2025 , nibwo Kapiteni w’ ikipe y’ Igihugu y’ u Rwanda Amavubi ,Bizimana Djihad , yatangaje buteguye neza umukino bafitanye n’ ikipe y’ Igihugu ya Algeria.
Uyu Kapiteni , agaruka kuri byinshi bijyanye n’uyu mukino ndetse nuko bawiteguye.Yagize ati ” Abakinnyi bose bariteguye. Ni umukino mwiza, n’isuzuma ryiza, n’ikipe nziza. Rero buri mukinnyi wese ndatekereza yiteguye, azi agaciro ku mukino.”
Bizimana Djihad yagarutse ku bakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yemeza ko bameze neza ndetse bamaze kumenyera.Yagize ati ” Ni abakinnyi beza, iyo uje muri gurupe uri mushya, uba ukeneye kumenyera ariko nk’abakinnyi bamazemo igihe turabiyegereza, tukabereka ko nta kibazo gihari, bagomba kwisanga kuko tuba dufite umwanya muto. Kugeza ubu abakinnyi bameze neza, bamaze kumenyera, barakora imyitozo neza, kubera Imana tuzitwara neza.”
Muri iki Kiganiro, Djihad yatangaje icyo uyu mukino ugiye kubafasha nyuma y’igihe nta mikino ya gishuti u Rwanda rukina.
Yagize ati ” Umutoza na Federasiyo babigizemo uruhare, ni umukino mwiza, uzaba uri ku rwego rwiza kuko tuzakina n’ikipe ikomeye. Hari igihe muri ibi bihe tutabonaga imikino ya gishuti, ariko kubona iyi mikino bituma tuguma tumeze neza, abakinnyi bagakomeza kumenyerana.”
Bizimana Djihad yanavuze uko abona gukina na Algeria ifite abakinnyi benshi bakina ku mugabane w’i Burayi.Yagize ati “Nta kidasanzwe nubwo abakinnyi bagenda bakurira ahantu hatandukanye, usanga imitekerereze yabo itandukanye n’iya hano kuko benshi batekereza nk’abavuye i Burayi kuko benshi niho baba baravukiye. Navuga ko ntatandukaniro rinini rizaba ririmo.”Uyu mukino biteganyijwe ko uraza gutangira ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba zo kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena 2025.