Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi 9 ba Gicumbi Fc bahagaritswe 2 muri bo barafungwa bazira Ubusambanyi n’ibiyobyabwenge.

Mu gitondo cyo kuri Uyu wa kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, nibwo abakinnyi babiri ba Gicumbi Fc batawe muri yombi nyuma yo gukora igisa n’imyigaragambyo bagakingirana bagenzi babo bikaba ngombwa ko hitabazwa imbaraga za Polisi.

Ni amakuru yemejwe na Harerimana Eric akaba Directeur Technique ndetse ashinzwe no kuzamura impano mu kiganiro cyihariye yagiranye na kglnews.com.

Yagize ati:Ni byo koko Uyu munsi kuwa kabiri bamwe mu bakinnyi basohotse bakingirana bagenzi babo muri locale none ho bakavuga ko bataribubakingurire batishyuwe amafaranga,gusa byaje kuba ngombwa ko mpamagara DPC wa Byumba ambwira ko adahari niko guhita mpamagara Komanda wa Polisi.”

Yakomeje avuga ko aba bakinnyi bari bamaze igihe bagaragaza imyitwarire itari myiza.

Yagize ati:”Nyuma y’umukino wa Vision kubera ko bari bahembwe abakinnyi 9 muri bo bataye akazi bigira kunywa ntibagaruka,noneho nka komite y’ikipe twaricaye dufata umwanzuro wo kubahagarika kuko tutari tukibabara nk’abakozi bacu,hari abakinnyi babiri uwitwa Byukusenge Yakubu Hadji na Remezo Christian batawe muri yombi kubera icyaha gikomeye bakoze muri uru rukerera bafungirana bagenzi babo aho baba muri Local. Bahafunze n’ingufuri nini ebyiri nini babahezamo ntibabasha kujya no myitozo.Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’ikipe bwiyambaza Polisi ya Gicumbi bushimira, iratabara biba ngombwa ko bafatwa ndetse bashaka no kuyirwanya. Ubu bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi mu gihe hagikorwa iperereza n’ibindi bimenyetso.”

Abahagaritswe baziraga Ibi bikurikira:Gusiba akazi uko bishakiye, Gusuzugura abatoza, Ubusinzi, Ubusambanyi
no Kunywa ibiyobyabwenge.
Ibyo byatumaga bakora uko bishakiye kandi ntacyo ikipe ibima mu kubahemba, kubagaburira no kubitaho muri byose ahubwo ari imyitwarire mibi bigaragara ko naho bagiye banyura aricyo cyahabakuraga.

Uyu nawe yafashwe ari kuri Polisi

Abakinnyi 9 ba Gicumbi Fc bahagaritswe babiri muri bo bari mu maboko ya Polisi.
1.REMEZO Christian (Uwafashwe mubafungiranye abakinnyi)
2.GIKWERERE Chrispin
3.IRADUKUNDA Ibrahim
4.SHEMARYIMANA Manase
5.SHYAKA Pierre Celestin
6.NSHUTI Chris Peace wagiye mu ikipe y’Intare FC.
7.BYUKUSENGE Yakuba Hadji (Mubafashwe mubafungiranye abakinnyi)
8.HABONIMANA Janvier
9.NSHIZIMPUMU Emmanuel

Yakuba nawe ari mu bafashwe

Mu bakinnyi 25 ikipe ya Gicumbi Fc yatangiranye umwaka w’imikino wa 2023-2024 isigaranye abakinnyi 15.

Iyi kipe ikaba iri mu itsinda rya kabiri aho iri ku mwanya wa 6 n’amanota 14 mu mikino 11 imaze gukina ibiteye impungenge abanyagicumbi cyane ko muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri.

Iyi foto ni iya nyuma y’umukino batsinzemo Akagera Fc mu mpera z’icyumweru.Intsinzi itangiye kuboneka

Mu mikino yo kwishyura hazongerwamo abakinnyi 5 kandi bazaza bakina ndetse bafite abana bo muri under 20 bane bakina mu nkuru ku buryo barimo gutanga umusaruro.

Ivan Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi

Related posts