Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi 11 umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports arabanza mu kibuga yatumye kunyagira ikipe ya Sunrise FC mu buryo bworoshye bahita bemeza ko igikombe barakimanika uyu mwaka

 

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugera mu karere ka Nyagatare, umutoza w’iyi kipe Mateso Jean De Dieu aremeza ko agiye gutsinda Sunrise FC mu buryo budashidikanwaho na buri umwe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yahagurutse mu mujyi wa kigali yerekeza mu karere ka Nyagatare gukomeza kwitegura umukino barakinamo n’ikipe sunrise FC imaze iminsi ikanga abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda benshi.

Ikipe ya Kiyovu Sports ifite inyota yo gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka nyuma y’imyaka 30, biteganyijwe ko uyu munsi bari bukorere imyitozo ya nyuma kuri Sitade Gorogotha aho sunrise FC isanzwe yakirira imikino yayo ndetse ari naho hazabera uyu mukino karundura.

Abakinnyi umutoza Mateso Jean De Dieu afatanije Alain André Laundet bazabanza mu kibuga ku munsi wejo, yagaruyemo Bertrand na Mugenzi Bienvenue batagaragaye mu mukino uheruka.

Mu izamu: Kimenyi Yves

Ba myugariro: Nsabimana Aimable, Thiery, Serumogo Ally, Iracyadukunda Eric

Abo hagati: Nshimiyimana Ismael Pitchou, Bigirimana Abedi, Riard Nordien

Ba rutahizamu: Erissa Seksambo, Mugenzi Bienvenue, Iradukunda Bertrand Kanyarwanda

 

Related posts