Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Benin yahagaritse agahigo k’Amavubi ko kudatsindwa mu mikino itanu

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsinzwe n’Ikipe y’Igihugu ya Benin igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda C mu guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Mexique.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane taliki 06 Kamena 2024, aho Benin bakunda kwitirira “Ibitarangwe” yari yakiriye Amavubi y’u Rwanda kuri Stade yitiriwe perezida wa mbere wa Côte D’Ivoire, Félix Houphouët Boigny [Stadium].

Ni umukino wa gatatu wo mu itsinda C aho wabereye muri Côte D’Ivoire kuri Stade Félix Houphouët Boigny [Stadium] kuko Stade de l’Amitie yitiriwe General Mathieu Kerikou Ikipe y’Igihugu ya Benin isanzwe yakiriraho yatewe utwatsi na CAF.

N’ubwo Amavubi atsinzwe ntibiyakuye ku mwanya wa mbere by’agategenyo mu itsinda kuko yagumanye amanota ane n’igitego kimwe azigamye, mu gihe Benin ihise ifata umwanya wa kabiri n’amanota ane ariko yo nta gitego na kimwe izigamye.

Dore uko umukino wagenze umunota ku munota kuri KglNews.

90+6′ Umusifuzi w’Umunya-Mauritanie, Dehane Beida ahushye mu ifirimbi bwa nyuma avuga ko umukino urangiye Ikipe y’Igihugu ya Benin itsinze Amavubi y’u Rwanda igitego 1-0, kinjijwe na Dokou Dodo.

90+3′ Abakinnyi ba Benin bari kuzamura abafana babo kuko bamaze kwizera intsinzi.

90′ Hazamuwe iminota itandatu y’inyongera.

90′ Amavubi ari guhererekanya neza cyane hagati mu kibuga, Benin bo bakomeje gucungira hafi birinda ko bakinjizwa igitego.

88′ Muhire Kevin azamuye koruneri ariko abakinnyi ba Benin bakomeza guhagarara neza.

86′ Gitego Arthur asimbuye rutahizamu Nshuti Innocent.

85′ Amavubi yakije umuriro imbere y’izamu ariko nyuma y’akavuyo imbere y’izamu bakananirwa n’igikorwa cya nyuma.

83′ Samuel Guellette ateye ishoti ry’ubwenge n’akaguru k’ibumoso ariko umuzamu Dandinou Marcel akora akazi ke neza.

81′ Dokou Dodo watsinze igitego cya Benin arasimbujwe.

81′ Hassan Imourane yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa yari akoreye Samuel Guellette.

79′ Benin ibonye umupira w’umuterekano imbere y’urubuga rw’amahina rwabo.

77′ Muhire Kevin yazamuyemo Coup Franc ariko Steve Mounie awushyira muri koruneri n’umutwe itagize ikiyivamo.

76′ Umusifuzi atanze akandi karuhuko “Cooling Break”.

76′ Abakinnyi ba Benin bari gukinira ku mibare bitonze. Ibisubizo bari kubishakira ku makosa ari gukorwa n’u Rwanda.

75′ Kwizera Jojea w’imyaka 25 acenze ba myugariro bose ba Benin ashyize umupira imbere y’izamu, ariko Manzi Thierry wari wenyine imbere y’izamu ananirwa gushyiramo n’umutwe.

74′ Umukinnyi wa Benin, Dokou Dodo aryamye hasi abaganga bamusohoye hanze ngo bajye kumwitaho neza.

71′ Ku mukino we wa nyuma, Kwizera Jojea ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert.

71′ Dossou Jodel  wari witwaye neza, arasimbujwe.

62′ Mugisha Bonheur Casemiro yinjiye mu kibuga asimbuye Steve Rubanguka

61′ Ntwari Fiacre asigaranye na Kapiteni Sreve Mounie bonyine na none, ariko uyu muzamu ukinira TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo amubera ibamba.

60′ Ikipe y’Igihugu cya Bénin iteye igiti cy’izamu nyuma y’akazi gakomeye kari gakizwe na Kapiteni Steve Mounie usanzwe ukinira Stade Brest yo mu Bufaransa, ariko ku bww’amahirwe make umupira uvamo.

58′ Abasore b’Amavubi bari banyuzwe mu rihumye n’abasore ba Benin ariko Mutsinzi Ange Jimmy awushyira muri koruneri itagize ikiyivamo.

58′ Dokou Dodo wakomeje kuzonga Amavubi, yongeye gukorwaho ikosa.

55′ Imanishimwe Emmanuel Mangwende akorete Olaitan Junior ikosa rivamo Coup Franc ariko bayiteye umuzamu Ntwari Fiacre ahagarara mu biti by’izamu neza.

54′ Samuel Guellette atakaje umupira, Mangwende awukuraho aratabara.

50′ Imvura itangiye kugwa; ibituma abarimo Manzi Thierry bari kunyerera cyane.

48′ Impinduka zakozwe n’Umutoza Frank Torsten Spittler zatumye Amavubi ari kurushaho kwiharira umupira ariko ku kijyanye no kwegera izamu cyabaye ingorabahizi.

45′ Hakim Sahabo na Rafael York bavuye mu kibuga basimburwa na Muhire Kevin na Samuel Guellette Marie ukinira La Louvière mu Bubiligi.

45′ Igice cya kabiri kiratangiye.

45+3′ Igice cya mbere kirarangiye kuri Estadio Félix Houphouët Boigny, Ikipe y’Igihugu ya Benin batazira “Les Guépards” iyoboye n’igitego 1-0.

45′ Hongeweho iminota itatu y’inyongera.

45′ Dossou Jodel wazonze uruhande rwa Imanishimwe Emmanuel Mangwende yongeye kumutereka hasi, ariko umusifuzi w’Umunya-Mauritanie, Dehane Beida yirinda kumuha indi karita y’umuhondo yashoboraga kuvamo umutuku.

43′ Amavubi abonye Coup Franc ku ikosa rya rikorewe Hakim Sahabo, ariko bayiteye ikurwamo na ba myugariro ba Benin.

40′ Dossou Jodel arongeye azamura koruneri ariko ntiyagira ikiyivamo.

39′ Mutsinzi Ange Jimmy akuyemo igitego cyabazwe nyuma y’uko Manzi Thierry yari ananiwe kumvikana n’umuzamu Ntwari Fiacre maze kapiteni Steve Mounie agiye gushyira mu izamu, Mutsinzi aragoboka awushyira muri koruneri.

37′ GOOOAAL BENIN

Ku mupira wari uturutse muri koruneri y’iburyo ya Dossou Jodel, Dokou Dodo w’imyaka 20 ahita aterekamo igitego cya mbere cya Benin, biba 1-0.

32′ Umusifuzi atanze akaruhuko ko kunywa amazi “Cooling Break”, umukino ubaye uhagaze.

30′ Koruneri iratewe, Mangwende awukuraho neza n’umutwe.

29′ Mugisha Gilbert yohereje muri koruneri umupira wari uzamukanwe na ba rutahizamu ba Benin.

28′ Rafael York agarutse mu kibuga, umukino urakomeza.

27′ Rafael York yicaye mu kibuga, abaganga baje kureba ikibazo yagize.

26′ Fitina Omborenga yinjiye mu rubuga rw’amahina ahinduye umupira, rutahizamu Nshuti Innocent ntiyabasha kugera ku mupira mu mahirwe yari yabazwe.

25′ Abasore ba Benin Dossou Jodel w’imyaka 32 na Dokou Dodo bazonze bikomeye ba myugariro b’amavubi.

24′ Umusore wa Benin, Dossou Jodel yateretsemo igitego cya mbere cy’Ibitarangwe bya Benin, ariko umusifuzi yanzura ko hari habayeho kurarira.

22′ Coup Franc iratewe ariko umuzamu Ntwari Fiacre awufata neza.

20′ Imanishimwe Emmanuel Mangwende yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Dossou Jodel wa Benin imbere y’urubuga rw’amahina, ni Coup Franc ya Benin.

19′ Amavubi yari abonye uburyo aho yashoboraga kwinjirana umupira ku ruhande rw’ibumoso, ariko Steve Rubanguka agize ngo awuhe Mugisha Gilbert birangira umurenganye.

17′ Nshuti Innocent akoreweho ikosa ku murongo ugabanyamo ikibuga kabiri, ariko Mutsinzi Ange ahita awuhererekanya na bagenzi be inyuma.

15′ Ikipe y’Igihugu, Amavubi iri kugerageza gukina ariko ikabikorera inyuma bigatuma itabona uburyo bwinshi imbere y’izamu.

13′ Ba rutahizamu ba Benin barekuye ishoti rigana mu izamu ariko, Ntwari Fiacre awufata neza.

11′ Kapiteni wa Benin Mounie Steve yari yinjiye mu rubuga rw’amahina, ariko Omborenga Fitina akuraho neza cyane.

8′ Mutsinzi Ange agarutse mu kibuga umukino urakomeza.

6′ Myugariro w’Amavubi Mutsinzi Ange Jimmy aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga.

1′ Umukino uri gukinirwa hagati mu kibuga nta kipe ishaka gusatira indi cyane.

0′ Umukino watangiye ukerereweho iminota itatu.

Imibare igaragaza ko mu nshuro eshanu ziheruka guhuza u Rwanda na Benin, aya makipe yakunze kunganya cyane kuko yanganyijemo inshuro eshatu zose, hanyuma buri imwe itsinda umukino umwe umwe.

Kugera ubu Amavubi ayoboye Itsinda C ririmo na Benin nyirizina, aho afite amanota 4, Afurika y’Epfo ifite 3, Nigeria, Lesotho, Zimbabwe zifite 2 mu gihe Benin ifite 1.

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi y’u Rwanda

Umuzamu: Ntwari Fiacre

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Mutsinzi Ange Jimmy na Manzi Thierry.

Abakina hagati mu kibuga: Rubanguka Steve, Bizimana Djihad [Kapiteni] na Hakim Sahabo.

Ba Rutahizamu: Rafaël York, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Bénin

Dandinou Marcel [Umuzamu], Steve Mounie [Kapiteni], Tijan Mohamed, Kiki David, Moumini Rachid, D’Almeida Sessi, Dokou Dodo, Hassan Imourane, Olaitan Junior, Dossou Jodel na Hountondji Cedric.

Uko indi mikino yagenze

Senegal 1-1 DR Congo; Guinea-Bissau 0-0 Ethiopia; Egypt 2-1 Burkina Faso; Mauritania 0-2 Sudan; Libya 2-1 Mauritius; Algeria 1-2 Guinea; Malawi 3-1 Sao Tome & Principe; ndetse na  Mali 1-2 Ghana.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi
Amavubi aririmba Indirimo yubahiriza Igihugu mbere y’umukino
Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari yazonzwe n’impande zinyarutse za Benin
Imyiteguro ku Rwanda imeze neza, abakinnyi bafite icyizere!
Ubwo aya makipe yombi aheruka guhura, Mugisha Gilbert yafashije u Rwanda kunganya na Benin 1-1
Abakinnyi 11 bari babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda mu mukino uheruka!

Related posts