Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi 10 b’umupira w’ amaguru mu Rwanda bafite abagore beza cyane kuburyo umugabo wese banyuzeho arabya indimi

Abakinnyi ba ruhago ni bamwe mu bantu b’ibyamamare bakundwa n’ingeri nyinshi, ahanini bitewe n’uko bagaragara kenshi kandi neza binajyanye n’uko imiterere y’imibiri yabo iba ishingiye kuri Siporo, bigatuma bishimirwa by’umwihariko n’abakobwa b’ibizungerezi. Akazi gakunzwe, ubuzima bwa gisirimu ndetse n’imiterere y’abakinnyi ikurura benshi, bituma abaconga ruhago nabo batisondeka na gato iyo bajya gutoranya abababera abakunzi, ndetse abo bibereye amahire bagasezerana kubana nabo by’iteka.Hagendewe ku buryo barangaza benshi ndetse batangarirwa by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, Kglnews yegeranije amafoto y’abagore beza 10 b’abakinnyi b’abanyarwanda, barimo ab’abakina muri Shampiyona y’ u Rwanda kuri ubu ndetse n’abakina mu makipe yo hanze.

1. Iribagiza Joy: Ni umufasha wa Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, ndetse n’ikipe y’ u Rwanda ’Amavubi’.

’Simba Yanno’ ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abakobwa benshi mu gihe yakinaga mu Rwanda, ariko kandi ni umwe mu bafite abagore beza ndetse batangarirwa na benshi.Iribagiza Rukundo Joy na Mukunzi Yannick basezeranye kubana akaramara muri Mutarama 2019, bafitanye umwana w’umuhungu witwa Mukunzi Ethan. Ni imwe muri ’Couple’ z’ibyamamare zikunzwe, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

2. Muyango Claudine: Uwase watowe nka Nyampinga uberwa kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019, ni umukunzi wa Kimenyi Yves, umunyezamu wa Kiyovu Sports n’ikipe y’ u Rwanda ’Amavubi’.

Muyango w’inzobe nziza n’igihagararo gifatika ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse binamuha ububasha bwo kwamamariza Kompanyi z’ubucuruzi zitandukanye.Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves Didier bamaze igihe mu rukundo, ndetse bafitanye umwana w’umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yannis.

3. Bayingana Daniela: Ni umugore w’isezerano wa myugariro Usengimana Faustin w’Amavubi, n’ikipe ya Al-Qasim yo mu cyiciro cya mbere muri Iraq. Bayingana na Faustin bakoze ubukwe mu Ugushyingo 2019, nyuma y’aho bari bamaze imyaka isaga 10 bakundana.

4. Umunyana Shemsa: Ni umugore wa myugariro Rutanga Eric ’Kamotera’, ukina nka myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri Police FC n’ikipe y’ u Rwanda ’Amavubi’.Rutanga wamamaye mu makipe ya APR FC na Rayon Sports mbere yo kujya muri Police FC, yasezeranye kubana akaramata na Shemsa mu Ukwakira 2019 ndetse bafitanye umwana w’umukobwa witwa Isimbi Taaliah.

5. Mugeni Olive: Ni umwe mu bagore b’ibyamamare batigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntibikuraho ko umufasha wa Irambona Eric ari umwe mu b’ibyamamare bafite uburanga burangaza benshi.Myugariro Irambona Gisa Eric na we uvuga makeya yamenyekanye akinira Rayon Sports hagati ya 2012 na 2019, aho yaje kuva yekereza muri Kiyovu Sports. We na Mugeni basezeranye kubana akaramata muri Werurwe 2019.

6. Niwengabire Francine: Ku ya 10 Ukuboza 2020, nibwo rutahizamu w’Amavubi, Usengimana Danny yasabye anakwa umukunzi we Niwengabire Francine uba muri Canada, bemeranya kubana akaramata.Usengimana na Niwengabire bivugwa ko bari hafi kwimukira ku mugabane w’America ya ruguru, ni bamwe muri ’Couple’ z’ibyamamare zikunzwe mu Rwanda.

7. Kagame Vanessa: Ni umukunzi wa rutahizamu Biramahire Abeddy Christophe uherutse gusinyira ikipe ya Al-Suwaiq yo mu cyiciro cya mbere muri Oman, avuye muri AS Kigali yakiniye mu myaka ibiri ishize.Kagame Vanessa, umwe mu bakunzi b’ibyamamare bacisha benshi ururondogoro, amaze igihe kitari gito akundana na Biramahire Abeddy ndetse bafitanye umwana witwa Biramahire Ayman Janis.

8. Uwase Claudio: Urugo rwa Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ na Uwase Claudine ’Claudio’ ni urw’aba-Sportif, kuko umugabo akina ruhago ndetse aherutse guhembwa na Hyper Football nk’uwahize abandi mu banyarwanda bakina hanze, mu gihe umugore we akina Cricket.Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Ugushyingo 2018, ubwo Mangwende yakiniraga APR FC mbere yo kwerekeza muri FAR Rabat yo muri Marooc akinira kuri ubu.Ubwo hatangwaga ibihembo by’abitwaye neza muri ruhago y’ u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, mu cyumweru gishize, Uwase Claudio ni we wakiriye igihembo cyagenewe umugabo we kuko we ari mu kazi i Rabat mu majyaruguru y’Africa.

9. Uwase Kelia: Kelia w’ubwiza burangaza benshi, ni umugore w’isezerano wa Byiringiro Lague, rutahizamu usatira aciye ku mpande muri APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’ u Rwanda ’Amavubi’.Aba bombi bitegura kwibaruka imfura nk’uko amafoto ari ku rubuga rwa Instagram abigaragaza. Bamaze igihe kirekire bari mu rukundo, ndetse basezeranye imbere y’amategeko muri Nzeri 2021.

10. Fauzan Hawa: Ni umugore wa Nsoro Uwimama Tiote, usanzwe akina hagati mu ikipe ya Rwamagana FC anabereye kapiteni kuva mu mwaka ushize.Nsoro wanyuze mu makipe atandukanye arimo AS Kigali, Musanze FC n’andi, yasezeranye kubana akaramata na Hawa mu Ugushyingo 2020 ndetse kuri ubu bafitanye abana babiri b’abahungu.

Related posts