Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi 10 bo guhangaho ijisho mu gikombe cy’isi kiratangira mu mpera z’iki Cyumweru

Amakipe 36 niyo azakina igikombe cy’isi kizabera muri Qatar guhera mu mpera z’iki Cyumweru.

Buri kipe muzizitabira izaba ifite abakinnyi 26 igomba guhitamo abo ikoresha, ariko tugiye kurebera hamwe abakinnyi beza 10 ukwiye guhozaho ijisho muri iri rushanwa:

Hary Kane, England
Kapiteni w’intare eshatu z’abongereza nibura yatsinze igitego kuri buri mukino w’igikombe cy’isi ugendeye ku ijanisha.

Uyu rutahizamu ngenderwaho muri Tottenham akeneye gutsinda ibitego 2 gusa yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu, kugira ngo anganye ibitego na Wayne Rooney watsinze 53, akaba ari we rutahizamu w’ibihe byose w’Ubwongereza.

Robert Lewandowski, Poland
Uyu rutahizamu udasaza yatsinze ibitego 18 mu mikino 19 ya mbere muri Barcelona. Tuvugishije ukuri: Nta muntu wakwitega byinshi kuri Poronye mu gikombe cy’isi, gusa ikizaba cyose Lewandowski niwe uzaba ari kugasongero kacyo.

Yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi inshuro zirindwi zose muri Bundesliga, aho yatsinze ibitego 41 mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 gusa. Ni umukinnyi ukuze mu mutwe, ukora cyane kandi ugira ikinyabupfura.

Michy Batshuayi, Belgium
Ikipe y’igihugu y’Ububirigi ifite abakinnyi bazwi cyane nka Kevin De Bruyne na Eden Hazard kandi bayitsindira kenshi. Ariko Batshuayi we atsinda ibitego mu gihe bikenewe cyane; amaze kuyitsindira ibitego 26. Ni umukinnyi wihuta cyane kandi ukoresha ingufu nyinshi.

Fabinho, Brazil
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga muri Liverpool ntabwo yari yizeye 100% kwibona ku rutonde rw’abo Brazil izakoresha mu gikombe cy’isi. Yagiye atsinda ibitego mu nshuro 28 yagaragaye mu ikipe y’igihugu.

Umutoza Tite afite abakinnyi benshi bataha izamu bityo nta byinshi wamwitegaho mu gutsinda. Nubwo bimeze bityo ariko, ni umwe mu bakinnyi beza cyane isi ifite hagati mu kibuga kuko afite ubushobozi bwo gutembereza umupira hagati mu kibuga, agafasha abataha izamu kubona imipira, afasha ikipe mu kugumana umupira, ikindi kandi ni umukinnyi uzwiho kwaka imipira cyane ndetse no kubangamira cyane abo bahanganye.

Gareth Bale, Wales
Garent Bale ntiyari yizeye ko ikipe ye yabona itike y’igikombe cy’isi ku nshuro yambere mu myaka 64, ariko babigezeho kandi ku bitugu bye. Nubwo Wales ifite abandi abakinnyi b’amazina ariko Gareth Bale niwe uzwi cyane muri iyi kipe.

Nyuma yo kubura umwanya uhagije wo gukina muri Real Madrid yerekeje muri Los Angeles, nubwo atari ahantu abona uguhangana kwo hejuru nk’uko yabonaga muri Premier League na La Liga.

Christiano Ronaldo, Portugal

Uyu rutahizamu w’ibihe byose mu batsindiye Portugal ibitego byinshi, aragenda adohoka ku myaka ye 37.

Nubwo bimeze bityo ariko, ni umukinnyi utazuyaza imbere y’izamu kandi azi kurema uburyo bw’ibitego. Ikindi kandi azirikana ko isi yose izaba ihanze amaso igikombe cy’isi bityo agomba kurushaho kwigaragaza.
Amaze gutsindira Portugal ibitego 117.

Niba yarasize inyuma ibibazo afitanye na Manchester United mbere yo kurira indege yerekeza Qatar, ntagushidikanya ko tuzamubona atsinda ibindi bitego.

Hakim Ziyech, Morocco
Ubwenge ku mupira, umuvuduko, gucenga ndetse n’ubuhanga mu gutera imipira y’imiterekano biri mu bituma uyu mukinnyi aza ku rutonde rw’abakinnyi bo guhanga amaso mu gikombe cy’isi.

Maroc niramuka igize ibikomeye ikora mu itsinda rya F barimo hamwe na Belgium, Canada na Croatia, bazaba rwose babikesha uyu musatirizi wo mu mpande mu ikipe ya Chelsea.

Afite uboshobozi bwihariye bw’uburyo atangatangamo imipira mubo bakinana, uburyo azi kwinyufura agacika abugarira bahanganye ku buryo yiremera uburyo bwo gutsinda ibitego, aho ku mukandara we ahakenyereye ibitego 17 yatsindiye Maroc.

Neymar, Brazil
Ni iki gishya cyo kuvuga kuri Neymar kitavuzwe koko? Amaze gutsindira Brazil inshuro 75 zose.

Ashobora gukina nk’umusatirizi bwite, agasatira anyuze mu mpande ndetse yewe no hagati mu kibuga.

Afite umuvuduko mu kibuga, afite amayeri menshi mu kibuga ku buryo abo bahanganye bagorwa no kumufata. By’akarusho, Neymar akina umupira uryoheye amaso y’abawureba.

Lionel Messi, Argentine
Abenshi bavuga ko ari we mukinnyi wa mbere ku isi. Afite ubuhanga butangaje ku buryo ugira ngo akoreshwa na mudasobwa iyo ari mu kibuga. Amaze gutwara Ballon d’Or inshuro 7 zose. Yaciye uduhigo twose i Burayi.

Gusa ntabwo yari yatwara igikombe cy’isi kandi naramuka atagitwaye ubu ku myaka 35, nta kindi gihe azanagitwara.

Kylian Mbappe, France
Ni nde mu kiragano gishya wakwigera inkweto ya Messi? Muri Paris Saint Germain hari umukandida: Mbappe.

Uyu rutahizamu w’imyaka 23 gusa amaze gutsindira Ubufaransa ibitego 28. Ashobora gusatira anyuze ku mpande cyane ko akinisha amaguru yombi kandi ashobora gukina nka rutahizamu nyirizina. Ni umukinnyi urema uburyo bwinshi bw’ibitego kandi agatanga n’imipira myinshi ibivamo kuri bagenzi be.

Impano ikomeye y’uyu musore ikwiye gutuma aza mu bakinnyi beza isi yatunze. Iki gikombe cy’isi ni ahantu heza ho kwerekanira ko iyo ntego yayigeraho.

ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa

Related posts