Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abajura bahengereye abarinda ikigo cy’ amashuri bafashwe n’ agatotsi bakanguka basanga nta gikoresho cyihabarizwa

 

Kuri uyu wa Tariki ya 14 Ukwakira 2023, nibwo umuyobozi w’Ikigo cy,amashuri abanza ya Muguri( GS Muguri) , gihereye mu Mudugudu wa Butare ,Akagari ka Songa mu Murege wa Muko wo mu Karere ka Musanze , yagiyeyo asanga abantu bataramenyekana bibye ibikoresho birimo n’iby’ikoranabuhanga.

Uyu muyobozi mu kugera mu biro yatunguwe no gusanga computer ya Laptop hamwe na tablet byifashishwa mu kwigisha ikoranabuhanga muri iki kigo babyibye,Uretse ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, abo bajura ngo bibye n’amakarito abiri yuzuye amasabuni yifashishwa mu birebana n’isuku y’iki kigo, ingufuri zari hamwe n’amaserire ndetse n’imfunguzo zazo nshya byari bihabitse n’ibindi bikoresho binyuranye.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Songa, Nikuze Ruth Ingabire, wagize ati: “Ababyibye baciye ibyuma by’amadirishya(grillages) bamena n’ibirahuri binjira mu biro barabitwara. Birashoboka ko babikoze mu ma saha ya nijoro umunsi ubanziriza uwo byamenyekaniyeho. Abahavuye bari bahasize ari hazima”.Mu busanzwe iki kigo cy’ishuri kigira abazamu babiri bakirinda, bikaba bikekwa ko ubwo ibyo bikoresho byibwaga batari baharaye.

Ubujura bukozwe muri ubu buryo, by’umwihariko mu kigo cy’ishuri, ntibwari busanzwe muri aka gace nk’uko Nikuze yakomeje abivuga.Nikuze yaboneyeho guhamagarira abayobora ibigo by’amashuri gukaza ingamba zo kubungabunga umutekano w’ibigo bayobora bita ku kugenzura ko abo baba barahaye inshingano zo kubicungira umutekano bazikora uko bikwiye ari nako bita cyane ku kujya babika ibikoresho bifashisha mu mirimo ya buri munsi ahantu bizeye neza ko nta muntu ushobora kubyangiza cyangwa ngo abyibe,Ibyo bikimara kuba, ubuyobozi bw’ishuri bwagiriwe inama yo gutanga ikirego, buhita bugishyikiriza RIB kugira ngo abihishe inyuma y’ubwo bujura n’abafite aho bahuriye na bwo bashakishwe babiryozwe.

Related posts