Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Abahanzi Nyarwanda bagiye batandukana bikarangira bamennye amabanga akomeye, bamwe banaryamanye nabo bahuje ibitsin*a

 

Gukundana nyuma mugatandukana ni Ibintu bisanzwe ariko hari igihe bibaho ugasanga bamwe bararakaye cyane ubwo burakari bubakoresheje ibyo batatekerejeho neza.

Ibyamamare byo biba aribindi bindi kuberako, hari nkababishyira mu ndirimbo cyangwa bamwe bakabishyira mu Itangazamakuru muburyo bwo gusebya abo bakundanaga. Nibenshi mu byamamare byagiye bitandukana nyuma bikiha rubanda ugasanga byose babishize hanze Wenda nibitari ngombwa byose bikamenyekana.

Reba video

Hari abahanzi bakundanye kuburyo iyo yumvishe inkuru yabo uba wumva itangaje cyane. Aha hari kupule eshanu zitangaje bitewe n’inkuru z’urukundo nuko bagiye batandukana.

1. Juno Kizigenza na Ariel Ways: aba urukundo rwabo rwamenyekanye cyane mu ndirimbo bakoranye bise away, gusa bamaze gutandukana bagiye hashira hanze amabanga yabo. Aha umwe yashinjaga kumuca inyuma nuwo ahije igitsina, mu mpera za 2021 nibwo aba bombi batangiye guterana amagambo, buri wese akigira umwere ahubwo agashinja mugenzi we. Juno yagiye kuri Instagram ye atangaza ko nta mukunzi afite aha hari hashize iminsi bigaragaye ko atakiri kumwe na Ways, batangiye kujya bacyocyorana byahato na hato ubundi haza no kujya hanze ubutumwa aba bombi bandikiranye kurubuga rwa Whatsaap.

Muri Ubu butumwa Wayz yarari gushinja Juno kumuca inyuma n’umukobwa bakundanaga ngo wari utuye mumahanga, Juno nawe yahise ashinja Ways ko hari amabanga yabo yashize hanze Kandi bitari bikwiye. Ntago byarangiriye aho kuko Juno nawe yaje gushinja Wayz kuryamana nabakobwa bagenzi be akaba arinayo mpamvu batandukanye ibi yabitangaje muri Mata mumwaka 2022 ubwo yarari mu kiganiro Ku Isibo Tv. Ways we avugako kuba yagaragara nkumuntu uryamana nabo bahuje ibitsina aruko umuhanzi bwe budafite imbibi.

2. Sano na Cadette: Mu mwaka wa 2019 nibwo aba bombi batangiye kumvikana bitewe n’inkuru y’urukundo rwabo. Ubundi uyu Sano Olivier usanzwe Ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza imana yaje guhurira kumbuga nkoranyambaga na Uwera Carine uzwi nka Cadette barakundana biratinda bigera naho basezerana kubana mumategeko y’u Rwanda ariko byuka bagatandukana.

Uyu Cadette yashinjaga Sano kumubabaza no kumutera igihe mu myaka itatu bamaranye, uyu mukobwa usanzwe uba muri Amerika yavugaga ko yishyuriraga inzu Sano Olivier, akamugurira imodoka akamugaburira ndetse akishyura na video zindirimbo yakoraga ariko byose ngo byose arabimurya ntiyakora ibyo yari yaramusezeranyije.

Nyuma yibyo byose byacicikanye kumbuga nkoranyambaga, Olivier yagiye abihakana ahubwo nawe agira amabanga ashira hanze. Cadette yari yarahishe ko nta nyina agira ati ” nagiye gufata irembo ry’ibinyoma” sibyo gusa ngo yanamubeshye Amazina ngo kuko yitwa Nkundiyera Jeane, yanamubwiyeko yakuze ari imfubyi akurira inyanza, ibyo byose akabivuga ngo kugirango amuhishe ko ari umunyamurenge. Olivier yavuzeko cadette yashakaga kumwicira izina ko ibyo kumurya amafaranga atigeze abikora ngo kuko nta n’impano irenze yigeze amuha.

3. Alyn Sano : uyu muhanzikazi we yahishuye ko hari umusore bakundanaga utarabashaga kwitwara Neza mu gitanda. Sano yabiririmbye mu ndirimbo ye yanakunzwe cyane yitwa Fake gee amusebya akanavugako ntacyo yishoboreye hari nkaho yaririmbye avugako uwo musore azi guteka ariko ntahishe ibyo atetse aha yashakaga kuvugako yamuhaga ibyiyumviro ariko ntabashe kwitara Neza nkuko Sano yabivuze. Alyn Sano nubwo atavuze Amazina yuyu musore yise iniga y’ubufu yemeje ko ababizi bahise bamenya uwo yashakaga kuvuga.

4. Abayo Yvette Sandrine na Jackson: mu minsi ishize nibwo abantu benshi batunguwe nyuma yo kumva inkuru zacicikanye kumbuga nkoranyambaga zavugaga Ku rukundo rwa Yvette Sandrine na Jackson nyiri Red blue JD yakoreye mu gihe cy’imyaka 2. Uyu Jackson ashinjwa gusambanya bamwe mubakobwa yakoranaga nabo, kuba yarakundanye na Boss we ntago aribyo byatunguye benshi ahubwo amabanga yabo yagiye hanze nyuma y’ikiganiro Sandrine yashize kuri YouTube channel ye avuga uburyo Jackson yamwambuye niyo yatangaje benshi.

 

Muri iki kiganiro yashize hanze Yvette yavuzeko Jackson atamwambuye gusa ahubwo yajyaga afata ibiganiro bye akabihindurira umwimerere wabyo cyangwa akabishyira kuyindi Channel batumvikanyeho. Nyuma y’iki kiganiro hasakaye amafoto yaba bombi abagaragaza basomana ubonako bari murukundo, abantu batangira kuvugako ibyo yakoze yaba yarabikoreshejwe nuku yatandukanye na Jackson bibagirwa akarengane yakorewe. Ubundi uyu Jackson yari yarasezeranyije Sandrine ko bazabana ariko birangira ashatse undi mukobwa ngo kuko igihe yambikiye uwo mukobwa impeta nibwo na Sandrine yagombaga kuyimwambika ariko birangira bitabaye.

Nyuma y’ibi Sandrine yakoze ikindi kiganiro avugako ayo mafoto atamutunguye ngo cyaneko Jackson Ari umuntu ukunda guhangana aho kugirango akemure ibibazo bihari. Ibyo gukundana na Jackson yabyemereye muri iki kiganiro avugako batandukanye kuko nyuma yaje kumenyako afite umugore n’umwana, anavugako kandi ubwo bakundanaga Jackson yamutegekaga gikora ibyo ashaka bikamubangamira. Umukobwa umwe witwa Benitha wakoze muri Red blue JD nawe yashimangiye ko uyu Jackson yajyaga ahohotera abakobwa bamukoreraga avugako rimwe yari agiye kumufata kungufu Yvette akaba ariwe umutabara. Ibibazo bijyanye n’akazi aba bombi Bari bafitanye byarakemutse bifashishije abanyamategeko ariko abari hafi ya Jackson bavugako bitararangira Neza kuko Jackson ashinjwa guhohotera abakobwa yakoreshaga.

5. Cyusa Ibrahim na Jeanine: uyu cyusa yamennye amabanga menshi ye na Jeanine biteguraga kurushinga, gusa nyuma aza gusaba imbabazi.
Urukundo rwabo rujya kumenyekana, Cyusa yatangiye abihakana ariko birangira abyemeye ubundi amafoto yaba bombi atangira kujya acicikana kumbugankoranyambaga, bakavugako Cyusa yihaye gukundana n’umugore umuruta.

Ibyo ntago byatangaje benshi ahubwo igitangaje nukuntu yakundanaga n’umugore ufite undi mugabo akaba yaranabyemeje mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, avugako uwo mugabo w’imyaka 80 yajyaga aza rimwe na rimwe mu kiruhuko agasubirayo.

Uku gukundana uyu mugabo ntago yarakuzi nubwo ababirebaga babonaga aba bombi bishimanye ariko burya babaga bafite ibyo bahisha, cyaneko Cyusa we yavuzeko Jeanine atigeze amupostinga kuri whatsaap kuko ngo uwo mugabo we yari guhita abimenya. Ibrahim akavugako yari abizi ko uwo mugabo ahari ariko ngo Jeanine we yari yaramubwiye ngo azamuhe umwuka umwe abanze agire ibyo acyemura.

Ibi byose nandi mabanga Cyusa yashize hanze aherutse kubisabira imbabazi mukiganiro cya MIEmpire, Aho yavuzeko ibyo yakoze byatumye abohoka ariko bikababaza mugenzi we anavugako uburakari n’umujinya aribyo byamuteye gukora ibyo atatekerejeho Neza.

Related posts