Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Abahanzi bo mu Burusiya akabo kashobotse muri Ukraine, Dore ibihano bafatiwe

Birasa n’aho abahanzi b’indirimbo n’abanditsi b’ibitabo akabo kashobotse muri Ukraine, ubu Leta ya Ukraine yamaze guhagarika indirimbo z’abahanzi b’Abarusiya, ndetse n’ibitabo byanditswe kandi bikomoka mu Burusiya. Ni icyemezo kije nyuma y’uko abanyamategeko muri Ukraine batoye itegeko rihagarika indirimbo ndetse n’ibitabo bikomoka mu Burusiya.

Minisitiri w’umuco muri Ukraine Oleksandr Tkachenko ku munsi wo ku cyumweru gishize yavuze ko iyi ntambara u Burusiya bwabashoyeho yatumye bafata umwanya wo gutekereza gusubira ku muco n’ururimi bya Ukraine. Minisitiri Oleksandr Tkachenko ati ” ubu nshimishijwe no guhagarikwa kw’indirimbo, ibihangano ndetse n’abahanzi bo mu Burusiya, ndetse n’icuruzwa ry’ibitabo by’abanditsi b’Abarusiya.

Yakomeje avuga ko iyi ntambara yatumye batekereza ku kureka gukoresha Ikirusiya nk’ururimi rwumvwa na benshi muri Ukraine, ahubwo bagashyira imbaraga mu bihangano biri mu rurimi rw’igihugu cyabo Ukraine. Oleksandr Tkachenko yashimiye abanyamategeko batiye iri tegeko ryo guhagarika ibihangano byo mu rurimi rw’ikirusiya, ati ” ubu ibihangano biri mu kirusiya tugiye kubihindura mu kinyaukraine duherereye ku ndirimbo tugeze ku bitabo”.

Ni icyemezo kireba abahanzi cyangwa abanditsi b’ibitabo bafite ubwenegihu bw’Uburusiya guhera mu gihe cy’isenyuka ry’icyahoze ari Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti mu 1991. Iri tegeko rizatangira kubahirizwa nyuma y’uko Perezida Zelenskyy arishyizeho umukono. Zelenskyy ubwe ntiyigeze agaragaza kudashyigikira uyu mushinga w’itegeko ku buryo biteze ko azarisinya rikajya mu bikorwa nta kabuza.

Kuva u Burusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine, Ukraine yahise itangiza gahunda yiswe Derussification, ni gahunda yo kwitandukanya n’icyo aricyo cyose gifite aho gihuriye n’Uburusiya, indirimbo n’inyandiko z’ibitabo nazo ziri muri urwo rwego. . N’ubwo Ukraine yatangiye Derussification ariko, birasa n’aho bizatwara igihe kuko Ukraine nk’ibindi bihugu byose byahoze mu kitwaga Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti kitarasenyuka, usanga ururimi rw’ikirusiya rwiganje muri ibyo bihugu.

Related posts