Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abagore benshi ibyo gushaka ntabwo barimo kubikozwa!Ese abagabo barabaho gute?

 

Mu Gihugu cya leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko umubare munini w’ Abagore n’ abakobwa utakirajwe Ishinga no kubaka urugo ,aho amahitamo yabo ari kuryoherwa n’ ubuzima bari bonyine, gushinga urugo cyangwa se gushaka umugore cyangwa Umugabo ubusanzwe ni kimwe mu bintu by’ ingenzi cyane mu buzima bwa muntu agira iminsi itatu irunda Indi mu buzima bwe bwose, iyi minsi ni umunsi avukaho ,uwo ashingirwaho ndetse n’ umunsi apfiraho.

 

Amakuru avuga ko hirya no hino hagenda humvikana ibitekerezo by’uko bamwe batagifata gushinga urugo nk’ikintu cy’ingenzi cyane mu buzima bwabo, bamwe bati:”Icya ngombwa n’ukubyara akana, naho umugore/umugabo si ngombwa rwwose.”

Nk’uko byatangajwe na Wall Street Journal, ubushakashatsi bwakozwe na Pew Research Center bwasanze hafi kimwe cya Kabiri cy’abagore bo muri Leta Zunze za Amerika badakozwa igitekerezo cyo gukora ubukwe ngo bubake umuryango, Inyigo yo mu 2022 yagaragaje ko 34% aribo bakobwa bashakaga gukundana bifite intego bimwe bishobora no kugeza ku kubaka urugo, imibare ikaba idasiba kumanuka kuko mu 2019 bari 38%. Bivuze ngo abasigaye bose ni babandi baba bashaka gukundana bidafite intego ifatika, cyangwa se n’ibyo gukundana batabikozwa.

Inyigo iherutse gukorwa na Aspen Economic Strategy Group yagaragaje ko 54% y’abagore bari hagati y’imyaka 18 na 40, bagaragaje ko nta bakunzi bagira. Ubundi ahantu henshi cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abakobwa/abagore badafite abakunzi barabihishaga, iki kikaba ari ikindi kimenyetso kigaragaza ko iby’uko aba akwiye kugira umugabo/umukunzi atakibifata nk’ibintu bya ngombwa cyane.Ibi ahanini usanga bituruka ku buryo babona ingo zibanye, gatanya za buri munsi, ubwicanyi, n’ibindi bibazo biba mu nkundo no mu ngo, ugasanga umuntu ahisemo kwiberaho wenyine aho kwishora mu bibazo abibona.

Related posts