Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Udushya

Abagore bafite amabuno manini nibo bakunze kubyara abana bafite ubwenge bwinshi? Ubushakashatsi

 

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri Kaminuza ya Pittsburgh muri USA, buremeza ko abagore bafite ikibuno kinini ngo bafite amahirwe yo kwibaruka abana bafite ubwenge bwinshi.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Pittsburgh bemera ko ibinure byinshi ku kibuno no ku matako y’umugore bigira uturemangingo (cells) dufite akamaro cyane ku mikorere y’ubwonko bw’umwana.

 

Ubu bushakashatsi busobanura ko ari yo mpamvu abagore bamaze igihe gito babyaye bibagora kugabanya umubyibuho cyane cyane uwo ahagana hepfo, kubera ko biba byarikoze mu buryo karemano kugira ngo bizafashe umwana uri munda gukura neza n’igihe yageze ku isi.

Professor Will Lassek wa Kaminuza ya Pittsburgh yasobanuriye ikinyamakuru The Sunday Times ko ubuzima bw’ubwonko n’imikorere yabwo bikenera ibinure byinshi, ari nayo mpamvu igice kibamo ubwonko usanga gikungahaye mu byo bita DHA, (docosahexaenoicacid), aside ifitiye akamaro kenshi ubwonko bwa muntu.

 

 

 

Related posts