Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abagiye kwerekeza i Huye ntabwo bose basanzwe banaboneka mu bakinnyi Rayon Sports ikoresha! Abakinnyi batarenga 15 gusa nibo Rayon Sports igiye kujyana i Huye

Abagiye kwerekeza i Huye ntabwo bose basanzwe banaboneka mu bakinnyi Rayon Sports ikoresha! Abakinnyi batarenga 15 gusa nibo Rayon Sports igiye kujyana i Huye

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo bimeze neza dore ko kugeza ubu abakinnyi batandukanye banze kwerekeza mu karere ka Huye. Ikipe yose abakinnyi 11 gusa nibo bari bemerewe kwerekeza muri aka karere.

Kuri uyu wa kane ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo, nibwo Team manager yari yamenyesheje abakinnyi ko barahaguruka i Kigali berekeza i Huye ariko abakinnyi hafi ya bose Kandi bakomeye bintangiye ntabwo bashaka kugenda batabonye imishahara y’ukwezi kwa 4 ndetse n’ukwa 5.

Abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Mitima Issac, Leandre Willy Essomba Onana ndetse n’abandi bagiye batandukanye barimo kwanga kujya gukomeza kwitegurira i Huye kuko ngo muri Rayon Sports uko bayizi ntabwo bazigera bayabona. Mu ikipe ya Rayon Sports nibwo Shampiyona yari irangiye ntabibazo byinshi by’amafaranga ariko kuri iyi nshuro bishobora kuba bigiye gusozwa nabi.

Amakuru yizewe KIGALI NEWS ikesha Radio Fine FM ni uko Bus imaze amasha arenga 4 yabuze abakinnyi bo kujyana i Huye ariko abarimo Moussa Camara ndetse na Boubacar Traoré nibo baje kwemera bwa mbere kugenda.

Abakinnyi bose bemerewe kugenda barimo Hertier Luvumbu Nzinga, Rafael Osaluwe, Moussa Camara, Boubacar TraorĂ©, Joachim Ojera, Moussa Essenu, Mbirizi Eric, Iradukunda Pascal, Rudasingwa Prince, Amani, Nishimwe Blaize, Tuyisenge ArsenĂ©, Hakizimana Adolphe ariko n’abandi bari kuza gacye gacye.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uteganyijwe kuba tariki 3 kamena 2023, ni kuri uyu wa gatandatu. Uyu mukino uzabera mu karere ka Huye. Amatike arimo kugenda ashira kuko kugeza ubu amatike yo muri VIP yose yamaze gushira ndetse FERWAFA yatangaje ko amatike yo kwinjira yamaze gushira, ubwo abandi bazawumvira kuri Radio.

 

 

Related posts