Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abagabo batatu bavukana bapfuye ubugali umwe ahasiga ubuzima, inkuru irambuye

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’ abagabo batatu bavukana umwe yahasize ubuzima nyuma yaho babiri muri bo bapfuye ubugali ubwo umwe muri bo yari asabye ko bamwongera, imirwano ihera aho mukuru wabo agiye kubakiza bamukibita icyuma mu mutwe yikubita hasi ahita yitaba Imana.

Amakuru avuga ko abo bagabo bombi bari bagiye gusura nyina wabo utuye mu gace kitwa Seregeya kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022.

Byageze ni mugoroba bajya ku meza gufata amafunguro ya nijoro , hanyuma umwe muri bo asaba ko yakongerwa ubugali kuko yumvaga adahaze , ubwo amahane yahereye aho barafatana karahava.

Umukuru muri bo ajya kubakiza hanyuma umwe abatura icyuma kiremereye akimukubita mu mutwe ahita yikubita hasi bamujyanye kwa muganga ahita yitaba Imana bakiri munzira nk’ uko Ikinyamakuru Taifa leo cyabyanditse.

Charles Muthui, Umuyobozi wa Police mu gace ka Likuyali, yatangaje ko uwakoze ayo mabara yatawe muri yombi akaba agiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwica.

Icyatangaje abantu nuko abo bagabo bose uko ari batatu bubatse bafite abagore bakibaza uburyo bajya kurwanira ubugali kwanyina bikaviramo umwe kubura ubuzima.

Related posts