Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abafungiye mu nzererezi za Musanze bibasiwe n’ indwara y’ amayobera.

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi haravugwamo indwara y’ amayobera ifata abafungiye mu kigo kijyanwamo abafashwe ari inzererezi , indaya n’ abandi bose bafatiwe mu bikorwa bibangamira ituze ry’ abaturage.

Iyo ndwara y’ amayobera ifata abafungiye muri icyo kigo baranwa no gutitira , gucika intege no kwitura hasi mu buryo bw’ amayobera.

Ni amakuru yatanzwe na bamwe mu bo byabayeho bagahita boherezwa igitaraganya kwa muganga , aho bivugwa ko ihangayikishije abafungiyemo ndetse n’ imiryango yabo kuko bataramenya ikiyitera.

Umwe mu bagaragaye bafashwe n’iyo ndwara, umunyamakuru wa TV1 yamusanze agaragara afite intege nke ndetse yicaye mu rugo mu ntebe afite ikibando iruhande rwe, ubwo yari agiye mu nzu bigaragara ko nta ntege zihagije yari afite kuko yitabaje ikibando ngo kimwongerere intege zo gufata mu mavi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, Umuyobozi wako, Ramuli Janvier, yemera ko iki kibazo gihari gusa ngo ibitaro ntibiramenya iyo ndwara iyo ari yo.

Abaturage bamwe ntibabuze gusanisha iyo ndwara n’imibereho y’abafungiye muri icyo kigo, aho bivugwa ko batarya neza, rimwe ku munsi nabwo kandi bakarya ibiribwa by’ibigori gusa ku buryo nta kintu gifatika byamarira umubiri wa muntu ngo ubashe kugira imbaraga no kwihagararaho mu kwirinda indwara.

Related posts