Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

‘Abafasha’ ba Rayon Sports bahuye ku nshuro ya kabiri bavana mu nzira ibyerekeye umukino wa Rutsiro

Bamwe mu bahoze mu buyobozi bwo hejuru muri Rayon Sports mu bongeye guterana ku nshuro ya kabiri baganira ku buryo bwo kwishamo ibisubizo no gutegura umukino ugomba guhuza iyi kipe idafite Perezida kugera ubu izakirwamo na Rutsiro FC mu karere ma Rubavu.

Kuva mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, hari hashize icyumweru cyuzuye neza ubaze uhereye ubwo bateranaga bwa mbere tariki 17 Nzeri 2024 mu muhuro yabereye ku Irebero mu mujyi wa Kigali.

Icyo gihe Dr. Rwagacondo, Muvunyi Paul, Paul Ruhamyambuga, Gacinya Chance Denis, Gakwaya Olivier, Claude Mushimire, Me Muhirwa Freddy, Mugabo Justin, Twagirayezu Thadée bari ku ruhembe rw’abahujwe n’umugambi wo kuvuguta umuti ibibazo biri muri Rayon Sports.

Ibyari byagezweho ni uko aba bashyiriyeho abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 Frw ku mukino wa Gasogi United. Hakusanyijwe kandi hafi miliyoni 15 Frw zo gufasha ikipe kwitegura uwo mukino. Aya akaba yarahujwe n’ayo Special Team [Abahoze hafi ya Uwayezu Jean Fidèle] na bo bari bari gukusanya ngo bategure umukino wa Gasogi United.

Kuri iyi nshuro, bakusanyije Miliyoni esheshatu n’igice [6.5M] z’Amafaranga y’u Rwanda zizavamo ayo kwishyura imodoka [Bus] nziza yo gutwara ikipe, hotel abakinnyi bazabamo na n’agahimbazamusyi kabo.

Bari guhuza imbaraga muri ubu buryo nyuma y’uko ku wa Uwayezu Jean Fidèle wari uteruye aharemereye muri Rayon Sports yatangaje ko yeguye ku nshingano ze kubera uburwayi.

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, aho izaba yerekeje kuri Stade Régionale y’i Rubavu yiswe “Umuganda” gukina na Rutsiro FC ku wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024 kuva saa Cyenda Zuzuye.

Abayobowe na Paul Muvunnyi [uwa mbere uhereye ibumoso] na Gacinya Chance Denis [uwa mbere uhereye iburyo] bongeye guterana bategura umukino wa Rutsiro FC.

Related posts