Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abafana Mwitegure: Umukino witezwe na benshi ugiye kubera aho mutatekerezaga!

Birasobanutse! Umukino ukomeye uzahuza Rayon Sports na Mukura Victory Sports uteganyijwe kuba ku wa 29 Werurwe 2025, ukazabera kuri Sitade Amahoro. Iyi nkuru yari imaze iminsi ivugwa cyane, benshi bibaza niba koko uyu mukino uzakirwa kuri iyi sitade, none byemejwe!

Twagirayezu Thadee, Perezida wa Rayon Sports, yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, agaragaza ko nta gitangaza kirimo kuba Rayon Sports yakirira Mukura VS kuri Sitade Amahoro.

Yagize ati: “Yego, ayo makuru ni yo. Mukura VS tuzayakira kuri Sitade Amahoro kandi mbona nta gitangaza kirimo. Iyi sitade yubatswe ku nyungu z’Abanyarwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru. Nitumara kuhakinira uyu mukino, tuzareba niba n’indi mikino myinshi tuzayihakinira.”

Uyu mukino utegerejwe na benshi, kuko ugiye guhuza amakipe y’amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Rayon Sports izaba ishaka gukomeza kwerekana ubukaka bwayo, mu gihe Mukura VS nayo izaba ishaka gutsindira ku kibuga gikomeye nk’iki.

Related posts