Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abafana ba Rayon Sports batangiye Kwizera gutsinda APR FC nyuma yo kumenya Abasifuzi bazabasifurira

Mu mpera z’iki cyumweru hategerejwe umukino ukomeye hagati y’amakipe abiri akomeye mu mupira wa maguru hano mu Rwanda uhuza Rayon Sports na APR FC.

Uzaba ari umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino uzasifurwa n’abasifuzi bakurikira, Umusifuzi wo hagati mu Kibuga azaba ari Ishimwe Claude, azaba yungirijwe na Ishimwe Didier afatanya na Ndayisaba Saidi naho Umusifuzi wa Kane azaba ari Twagirumukiza Abdul Karim.

Uyu mukino watangiye kuvugisha benshi uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Werurwe ku isaha ya saa 18h00 kuri Sitade ya Kigali Pele. APR FC ntiratsindwa kuva iyi shampiyona yatangira bituma iyoboye urutonde n’amanota 55, irarusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 10 cyane ko yo ifite amanota 45.

Umusifuzi Ishimwe Claude

Related posts