Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abafana ba Rayon Sport bongeye guhesha ikipe yabo umuterankunga mushya nyuma y’ubudasa bakomeje kugaragaza

Abafana ba Rayon Sport bakomeje kugenda bagaragaza ko aribo bafana bambere mu Rwanda bazi ibyo barimo ndetse bakagenda barushaho no gukora ibi bikorwa byabo byiza no kongerwamo imbaraga no kuba ikipe yabo ikomeje gutsinda kuko kugeza ubu itari yatsindwa umukino numwe mumikino yose uko ari 5 imaze gukina. iyikipe kandi isanzwe igira udushya kuri buri mukino, iherutse gukora ibisa ni ibitangaza none byahesheje iyikipe umuterankunga mushya.

Nyuma yuko aba bafana ba Rayon Sport bashimiwe na Nyakubahwa President wa Repuburika y’u Rwanda kubera kumwifuriza isabukuru nziza, aba bafana bakomeje kuzamura izina ry’ikipe yabo mubaterankunga ndetse bituma bakomeza gutekerezwaho n’abafatanya bikorwa batandukanye. kuri iyinshuro harikuvugwa ko aba bafana b’iyikipe batumye inzu y’imyidagaduro izwi nka BK Arena itekereza kuri iyikipe kuba baba abafatanya bikorwa aho aba bafana nabo batekerejweho ndetse bakazahabwa imyambaro bazajya bambara mugihe bari gufana iyikipe ndetse iyo myambaro ikazajya iba iriho ibirango bya BK Arena ndetse no kumikino iyikipe yakiriye uyumufatanyabikorwa akazajya ashyiraho ibyamapa byamamaza kuri Stade.

Mugihe byaba birangiye, ikipe ya Rayon Sport yahabwa amafranga y’urwanda akabakaba hafi million 210 mugihe cy’imyaka 3 nukuvuga asaga million 70 kumwaka niyo yaba agiye kwiyongera kuyandi iyikipe isanzwe ibona iyakuye mubafatanya bikorwa. niba nawe uri mubafana iyikipe ikundwa na bose mu rwanda ariko igafanwa na benshi, wakanda *720# ubundi ukiyandikisha mumuryango mugari wabakunda iyikipe nawe ukazajya ufatanya n’iigihugu cyose kwishimira intsinzi byanyabyo.

Related posts