Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abafana ba Rayon Sport bariye karungu ndetse bikoma FERWAFA nyuma yo gutaha batarebye umupira kandi bageze kukibuga. Dore icyo bashinja Ferwafa!

Haburaga amasaha make cyane kugirango umukino karundura wari guhuza ikipe ya Rayon Sport na Police yo muri Kenya ngo zicakirane mumukino wo kwitegura umwaka w’imikino ndetse no kureba urwego rw’abakinnyi kumpande zombi ndetse no gukomeza kumenyerana. icyaje gutungura benshi, nuko aba fana bari bamaze kugera kukibuga, ndetse amatike yari yaramaze kugurwa kuburyo iyikipe ya Rayon Sport yarimaze kwakira amafranga arenga million 20 z’amafranga y’amatike iyikipe yari yashyize ku isoko kugirango abakunzi bayo baze kuyishyigikira imbere y’iyikipe yambere ikomeye mugihugu cya Kenya. wakwibaza ngo abafana baba barakajwe niki? Komeza usome iyinkuru witonze.

Ubwo iyikipe ya Rayon Sport yateguraga uyumukino wa Gicuti, yabanje kubimenyesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ndetse bivugwa ko FERWAFA yanemeye ubu busabe bwa Rayon Sport ndetse iyikipe iza kumenyesha iyi yo muri kenya ko uyumukino wahawe umugisha n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda. ibi byatumye iyikipe ihaguruka muri Kenya yerekeza ikigali ariko ikoresha inzira yo kubutaka aho byayisabye amasaha agera kuri 24 yose maze iza gusesekara i Kigali.

Icyaje kurakaza abafana ba Rayon Sport nuko mugitondo cyo kuri uyumunsi aribwo inkuru yasakaye ko iyikipe yo muri Kenya itemerewe gukina imikino ya Gicuti ndetse ko kubera Ministeri ya Sport yo muri Kenya yivanze mumiyoborere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyogihugu, bakaba barafatiwe ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ndetse bikaba bivugwa ko iyikipe yibeshye igakina uyumukino ishobora guhura nikibazo cyo kuba yakurwa muri Championa kubera kurenga kubihano FIFA yafatiye igihugu cya Kenya.

Abafana ba Rayon Sport rero kubera ko badapfana ijambo, batangaje ko kubwabo babona ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA harimo ikibazo gikomeye ndetse bigoye ko cyana cyemuka ngo kuko mbere yuko yemerera iyikipe kuba yakina uyumukino baba barabanje kureba niba koko ibi bihano bihari cyangwa niba bidahari maze bikaba byari korohera ikipe ya Rayon Sport kuba yakwishakira indi kipe byakina umukino wa Gicuti ndetse bikanatuma ikipe yabo irushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya Championa.

Nyuma rero yuko abafana bari bamaze kugura abaticket kubwinshi, kurubu ikipe ya Rayon Sport yabwiye abafana bayo ko umuntu wese wari waraguze itike azayibika akazayikoresha mumukino iyikipe izakinamo n’indi kipe mp[uzamahanga aho bivugwa ko ishobora kuzaba ari ikipe yatwaye igikombe cya Championa ya Tanzania ariyo Younger Africans.

Related posts