Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abafana ba Rayon Sport bakoze icyakoze benshi kumutima nyuma yinkurumbi yumvikanye kuwabazengereje

Abakunzi ba Rayon Sport bari bamaze igihe binubira umusaruro ikipe yabo yagiye ibona imbere ya Kiyovu sport yayoborwaga na Mvukiyehe Juvenal ndetse bikanatuma abarwa nk’uhora ababaza aba Rayon, kurubu aba bafana bafashe iyambere bamagana amakuru yavugwaga ko uwahoze ari umuyobozi wa Kiyovu Sport (Mvukiyehe Juvenal) yaba yamaze kugezwa muri RIB.

Aya makuru avugwa ko umunyemali Mvukiyehe Juvenal yaba yagejwejwe muri RIB na Kiyovu Sport Assossiation yabyutse yumvikana kuri uyu wa 3 aho byavugwaga ko uyumugabo yaba yajyanywe muri RIB aha nini bishingiye kukuba uyu wahoze ayobora ikipe ya Kiyovu Sport ngo hari ibyo yaba yarakoreye ikipe ya Kiyovu Sport maze bikaza gutuma abayobora Kiyovu Sport Association barangajwe imbere na Ndorimana bafata umwanzuro wo kuba batwara Juvenal muri RIB.

Murwego rwo kumenya amakuru mpamo kuri ibi byari byazindutse byamaganwa n’abakunda sport mu Rwanda, twifashishije umwe mubayobozi ba Kiyovu Sport Association bahakanye ayamakuru bavuga ko iyikipe itakora ikosa ryo gutwara umuyobozi wabo muri RIB ngo kuko iyikipe ari umuryango mugari kandi ko gukemura ibibazo by’umuryango bidasaba ko hitabazwa abandi bantu batari muri uwo muryango.

Nubwo kugeza ubu ntawakwemeza 100% ko ibi byaba byavugiwe ubusa aba yaba abeshye ahubwo hakaba hitezwe kuzareba amaherezo y’imvururu zakomeje kuvugwa muri Kiyovu Sport nubwo abakunda umupira bose bamagana ibi bivuye inyuma .

Related posts