Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abafana ba Kiyovu Sports ibyo bakoreye Mukansanga Salima biratuma asezera Shampiyona yo mu Rwanda

Ubwo hari hasojwe umukino wa wahuzaga Ikipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United,  havutse amagambo atari meza yabwirwaga umusifuzi Mukansanga Salima usanzwe ari umwe mu bakomeye mu Rwanda.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023,  wari umukino w’ umunsi wa 16 wa Shampiyona y’  icyiciro cya Mbere mu Rwanda w’ imikino wa 2022_ 2023,  aho waje kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa 0_0., Ni umukino waberega kuri Stade ya Bugesera , Mukansanga Salima Umusifuzi Mpuzamahanga ni we wasifuye uyu mukino.

Bimwe mu byemeze uyu musifuzi yagiye afata mu mukino byatumye abafana ba Kiyovu Sports bibarakaza aho batangiye kuririmba amagamba ateye isoni bagira bati“ urashaje, urashaje, urashaje.”

Umukino ubwo wari urangiye ,  Salima arimo kujya mu rwambariro,  yahahuriye n’ akaga gakomeye cyane aho batangiye kumuririmba bati ” Malaya! Malaya! Malaya!.”

Ubwo baririmbaga ibi, umwe yamanutse ashaka kujya gutangira abasifuzi ngo abasagarire ariko abashinzwe umutekano baritambika baramutangira.

Mu mukino wabanjirije uyu saa 12:30, Police FC yatsinze Gorilla FC ibitego 3-2 birimo kimwe cya Hakizimana Muhadjiri, uheruka gusinyira iyi kipe avuye muri AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite.

_ Imikino itegenyijwe mu mpera z’ icyumweru

* Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2023

_ AS Kigali vs Marines FC (Stade Bugesera, 15:00)

_ Espoir FC vs Rwamagana City (Rusizi, 15:00)

* Ku Cyumweru , tariki ya 22 Mutaram 2023

_ Rutsiro FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)

_  Bugesera FC vs Sunrise FC (Stade Bugesera, 12:30)

_  APR FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15:30)

* Ku wa Kabiri,  tariki ya 24 Mutarama 2023

_ Rayon Sports vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)

Related posts