Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abafana ba APR FC birukanwe kukibuga n’abakinnyi b’iyikipe kubera impamvu basobanura batitira

Ikipe ya APR FC imaze iminsi ititwara neza, ndetse ntanuwatinya kuvugako kuri iyinshuro iyikipe irikugenda biguru ntege muri iyi championa cyane ko kugeza ubu iri kumwanya wa 3 mugihe championa igeze kumunsi wayo wa 10 nyamara iyikipe yajyaga igera aha iri kumwanya wa1 ndetse inarusha andi makipe amanota menshi. ibi byose rero nibyo bikomeza kugenda bibabaza abakunzi b’iyikipe ndetse bagakomeza kugenda bagaragaza ko batishimiye imyitwarire y’aba bakinnyi b’abanyarwanda ikipe yabo yahisemo gukoresha.

Abafana ba APR FC rero nyuma yuko ikipe yabo itsinze Kiyovu Sport ibitego 2 byose hakiri kare cyane ndetse igice cyambere kikarangira ikipe ya APR FC ariyo iri imbere , byaje kubabaza abafana ba APR FC ndetse batangaza ko iyikipe urebye imikinire yayo idashobora kuzigera yongera gutsinda amakipe akomeye ndetse benshi mubavuganye n’umunyamakuru wacu batangaje ko batazagaruka kukibuga mugihe cyose iyikipe izaba itarafata umwanzuro wo kuba yagarura abakinnyi b’abanyamahanga kugirango bafashe iyikipe mugukomeza kwitwara neza nkuko abafana batangaza ko byahoze.

Benshi mubabivuga, barabivugana umubabaro mwinshi nyuma yuko ikipe ya Kiyovu Sport yishyuye ibitego byose APR FC yari yabatsinze bikaza gutuma iyikipe itabasaha gufata umwanya wa1 nkuko iyo iza gutsinda yari guhita ifata umwanya wa1 ndetse ikaba inahagaze neza cyane ko yari kuba itsinze ikipe bahanganiye igikombe. aba bafana ba APR FC kandi bongeye kugaruka kukuba iyi myitwarire yabakinnyi bayo itatuma bazishimira gutsinda ikipe ya Rayon Sport ngo ahubwo nibadacunga neza Rayon Sport ikaba ishbora kuzabatsinda ibitego bitabarika.

Related posts