Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubukungu

Abacuruzi bagaragaje inzitizi zituma ibyoherezwa mu mahanga bitiyongera

 

Abacuruzi batandukanye bohereza ibicuruzwa mu mahanga byiganjemo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bavuga ko ubumenyi buke ku bahinzi mu kongera umusaruro no kutizerana hagati yabo n’abo babonyeho amasoko ari zimwe mu mbogamizi zituma ibyo bohereza mu mahanga bitiyongera.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024 mu mahugurwa y’iminsi ibiri ari kubera mu Karere ka Nyagatare, yateguwe n’Ikigega nterankunga cy’abanyamerika USAID binyuze mu mushinga USAID Kungahara wagure amasoko. Aya mahugurwa agamije kureba uko ibyoherezwa mu mahanga byakwiyongera binyuze mu isoko rusange ry’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika ndetse n’imbogamizi zikigaragaramo.

Mudatenguha Ferdinand, umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko hari ibikorwa bakora bifasha abahinzi kongera umusaruro.

Ati” Binyuze mu Kigo cy’ubuhinzi RAB hari ibyo dukora birimo gushakira abahinzi imbuto nziza no kubakangurira gufata neza imbuto tubaha, bakanazikurikirana igihe baziteye. Ikindi tubaha nkunganire ku nyongeramusaruro kugira ngo badahendwa maze bibafashe gushora mu kongera ubuso bahinga.”

Mugabo Alex ufite Kampani yitwa RSM 250 Rwanda Ltd ikora ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ikabyohereza hanze, yavuze ko Leta yita cyane ku bohereza ibicuruzwa mu mahanga ikibagirwa abatunganya uwo musaruro imbere mu gihugu.

Ati” Twebwe ntabwo twohereza ibicuruzwa hanze gusa ahubwo tunita ku bahinzi kuko bafite ibibazo byinshi birimo kutagira ubumenyi buhagije bwo gutunganya umusaruro uhagije, kuko ibyo twohereza ni bo babiduha. Twe dufite isoko, ikibazo ni ibyo tubaha, ndasaba Leta gufasha abahinzi kongera ubuso bahingaho kandi bakaba bafite n’ubumenyi bw’uko bikorwa.”

Gisa Léonard ufite Kampani yitwa Plus M Group we yavuze ko imbogamizi akunda guhura na yo ari uko abakiliya be baba mu bindi bihugu hakaba ubwo batamubera inyangamugayo igihe yabahaye ibicuruzwa. Yongeyeho ko uwo mukiliya ashobora gutinda kumwishyura cyangwa akanamwambura bikaba byadindiza ubucuruzi akora.

 

Ku kijyanye n’abacuruzi batenguhwa n’abo babonyeho amasoko hanze y’u Rwanda, Murigande Fred, Umukozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yavuze ko mu bucuruzi bugezweho kwizerana ari ingenzi ariko ko bidakuyeho igihamya cy’uko bakorana ubwo bucuruzi bityo agira inama abo bacuruzi yo kugirana amasezerano kuko bizafata igihugu kubyinjiramo binyuze muri za amabasade z’ibihugu byombi zikabasha kubahuza.

Amasezerano ashyiraho isoko rusange ry’Afurika yemerejwe i Kigali muri Werurwe 2018, ashyirwa mu bikorwa muri Gicurasi 2019. Kuva icyo gihe nta gikorwa cy’ubucuruzi kigeze kiba hagati y’Igihugu n’Ikindi kugeza tariki 30 Nzeri 2022 aho Kampani yo mu Rwanda ikora kawa yitwa Igire coffee ya Briggette Harrington yohereje ibicuruzwa byayo byuzuje ibisabwa ku Cyicaro Gikuru cy’iri soko kiri i Accra muri Ghana.

Ibyo byatumye ibihugu umunani byishyira hamwe tariki 7 Ukwakira 2022 i Accra muri Ghana ari byo Cameroun, Misiri, Ghana,Kenya,Ibirwa bya Maurice,u Rwanda, Tanzania na Tunisia yafatwaga nk’indorerezi, bishinga umuryango ufasha abacuruzi gucuruzanya witwa Guided Trade Initiative.

Ibyo bihugu byatinyuye ibindi none ubu bimaze kuba 32. Uyu muryango ufasha kandi abacuruzi koroshya ubucuruzi hagati y’igihugu n’ikindi hatabayeho gusoresha ibicuruzwa ku ijanisha riri hejuru.

Related posts