Ababyeyi Barerera ku Ishuri rya N. New Vision Primary School barivuze imyato berekana ubudasa bwaryo mu burezi mu Rwanda

 

Byari ibyishimo bihebuje ubwo ababyeyi bifatanyaga nubuyobozi bwishuri rya N.New Vision Primary School mu birori byo kwishimira abanyeshuri basoje icyiciro cyamashuri yinshuke nabasoje amashuri abanza umwaka wa gatandatu. Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026 aho iri shuri riherereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

 

Abanyeshuri bagera ku 132 bo muri ibi byiciro byombi nibo bakorewe ibi birori (graduation), bashimirwa intambwe bamaze gutera barererwa kuri iri shuri rya N. New Vision Primary School. Absoje icyiciro cyamashuri yinshuke ni 61 mugihe abasoje umwaka wagatandatu wAmashuri abanza ari 71 basoje ibizamini bya Leta ku wa 9 Nyakanga 2026.

Muri ibi birori, abana bamuritse impano zitandukanye mu kuvuga indimi zirimo Igifaransa, Icyongereza nimpano mu mikino itandukanye irimo uwa karate niyindi. Abana babarizwa mu itorero ryo kuri iri shuri banagaragaje ko batozwa umuco nyarwanda aho babyinnye ibyino gakondo; ibintu ubuyobozi bwishuri buvuga ko bibafasha gutinyuka, kumenya umuco nyarwanda no gukura bakunda igihugu.Ni ibintu ababyeyi barerera kuri iri shuri bishimiye cyane bahamya ko iri shuri ari ntagereranywa mu burezi nuburere buhabwa abana baryigaho.

 

Kayitesi Jeanne umaze imyaka umunani abana be barererwa kuri iri shuri, agaragaza umwiharikowaryo mu mitsindishirize dore ko umwana we ari mu batsinze neza ikizamini cya Leta mu gihugu mu umwaka ushize wa 2024/2025. Kuri ubu uyu mwana yiga arihirwa na Leta mu ishuri rya Ntare Louisenlund School ryigamo abana batoranyijwe baba batsinze neza kurusha abandi.

 

Ati: Umwana yarangije mu wa gatandatu hano umwaka ushize arangiza afite amanota meza 97.5% hanyuma azaguhamagarwa na NESA mu bana umunani bo kuri iki kigo batsinze neza nka we, barangije bajya gukora ikizamini cyaho. Icyo kigo bagiyeho Leta ibarihira cyitwa Ntare Louisenlund School.

 

Undi mubyeyi witwa Nshimiyumuremyi Laurent nawe avuga ibyiza babona kuri iri shuri. Ati: Agashya ka mbere ni ugukurikirana abana. Mu karere kacu, kino kigo kiri mu bigo bitsindisha biza mbere mu mashuri abanza, ntabwo rero umuntu yarerera aho yumva umwana atatsinda. Twashatse amakuru tubona ko abarimu bakurikirana abana kandi bagatsinda, amanota arivugira buri mwaka.

Umuyobozi wa N. New Vision Primary School, Kamana Phocas ahamya ko icyo bashyize imbere ari ireme ryuburezi akizeza ababyeyi ko amafaranga yishuri ari make kuburyo nta mpungenge zo kuzana abana babo kuri iri shuri.

 

N. New Vision turera umwana mu mikurire ye, tukarera umwana ku bijyanye na roho, tukarera umwana ku bijyanye no gukuza ubwenge bwe kuko twashyize intego imbere yuko umwana wacu agomba kuba yajya guhangana ku isoko ryumurimo. Dufite ubu abana biga mu Ntare School bane baba bahatanye ku rwego rwIgihugu bagafatwa bagahabwa buruse aho umwana wacu ajya kwiga nta kibazo umubyeyi wirihira yishyura miliyoni zirindwi.

Uyu mwaka wamashuri wa 2025/2026 urangiye iri shuri rifite abana 737 kuva mu mwaka wa mbere wamashuri yinshuke kugera mu wa gatandatu wamashuri abanza. Ishuri ryatangiye kwandika abana bashya baziga mu mwaka utaha. Ryakira abana kuva mu wa mbere winshuke kugeza mu wa gatanu wamashuri abanza.
Amafaranga yishuri kuri buri mwana ni 70,000 Rwf ku gihembwe, hakiyongeraho amafaranga 20,000 yifunguro. Ku bijyanye ningendo zabanyeshuri ubu hari imodoka eshatu zitwara abana, hakaba hari intego yo kuzongera kugira ngo zijye zigera no mu bindi byerekezo.

N. New Vision Primary School ni ishuri ryatangiye muri 2012. Rifite intego yo kwaguka rikanagira icyiciro cyamashuri yisumbuye. Riherereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye. Riri mu mashuri meza atsindisha abana ku bwinshi mu gihugu.