Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Diaspora

Ababyeyi ba wamwana wamizwe n’imvubu ikamuruka akiri muzima batangaje uko byagenze ngo imuruke

Mugihugu cya Uganda, munkengero z’ikiyaga cya Eduard, humvikanye inkuru y’insha mugongo ko imvubu yamize umwana w’imyaka ibiri ariko Imana ikaza gukinga ukuboko ikamuruka uyumwana akiri muzima. nyuma yuko iyi mvubu imurutse, ababyeyi ndetse na Police bahise bamwihutana kukigo nderabuzima kugirango uyumwana abashe kuvurwa ibikomere yatewe n’amenyo y’iyimvubu.

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru ababyeyi ba Paul Iga umwana w’umuhungu wari wamizwe n’iyimvubu ariko ikaza kumuruka akiri muzima, bemeje koko ayamakuru bavuga ko ndetse bitari byoroshye kubona umwana wabo ahura n’ikibazo nkicyo ariko bakanongeraho ko bihutiye kumuvuza. aba babyeyi batangaje ko ikibateye agahinda kugeza ubu ngo nuko umwana wabo nubwo agitera akuka ngo ariko kugeza ubu ararembye cyane ngo kuko iyinyamaswa yamuteye amenyo ahantu habi ngo ndetse nkuko abaganga babitangaza bikaba bishobora kuzatinda gukira ngo ari ibikomere biri ahantu habi kandi umwana akaba akiri muto cyane.

Umusore witwa Chrispas Bagonza uvuga ko yarahari ubwo iyi mvubu yamiraga uyumwana ngo ariko akaza gutabara mumaguru mashya atera amabuye iyi mvubu kugeza ubwo yagize umujinya ikaruka umwana maze igashaka kwirukankana uyu Chrispas maze akaza guhita afata uyumwana akamwirukankana arinabwo abantu benshi bari bahageze harimo n’ababyeyi b’uyumwana bagahita bamujyana kwa muganga.

Police y’igihugu ya Uganda itangaza ko muri akagace kegereye inkengero z’ikiyaga cya Eduard abasaga 500 aribo bahasiga ubuzima kumwaka bishwe n’imvubu ngo ndetse leta ikaba igiye gushyiraho uburyo izi mvubu zakubakirwa uruzitiro runini ruzitandukanya n’abantu murwego rwo kwirinda impfu nyinshi ziterwa n’imvubu.

Related posts