Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, abagande bagarutse muri Rayon Sports nyuma y’igihe yarababuze

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024 nibwo abagande batatu Simon Tamale, Joackiam Ojera na Charles Baale bakoze imyitozo kuri Kigali Pele Stadium, yanyuma ya Rayon Sports mbere yo gukina na Gorilla FC.

Rayon Sports nyuma yo gukina na Gasogi United ikabatsinda bikagaragara ko harimo icyuho cya OJera, yahise umuha ibyo yayisabaga byose, kugira ngo yitabire imyitozo yanyuma itegura umukino bafitanye na Gorilla FC ijya iyigora,kuko umukino uheruka kubahuza yabatsinze.

Aba bakinnyi nyuma yo gukora imyitozo yanyuma birashoboka ko umutoza ashobora kuza kubifashisha, byumwihariko Ojera ashobora kubanzamo mu mukino wa shampiyona Rayon Sports ifite kuri uyu wa 5.

Ubwo Rayon Sports yasubukuraga imikino yo kwishyura yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1.

Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mutarama 2024 nibwo Rayon Sports iri bucakirane na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium saa 18:00.

Related posts