Aba_Rayon mwitonde Singida Black Stars yatanze ubutumwa,bukakaye

 

Ikipe ya Singada Black Stars yo mu Gihugu cya Tanzania yahaye ubutumwa abakunzi ba Rayons Sport mu Rwanda ibabwira ko bagomba kwitondo kuko kuko hazatsinda ubikwiye.

Ibi byatangajwe n’ Umuvugizi w’ iyi kipe Hussein Massanza ,aho yavuze ko biteguye gukina na Rayon Sports yo mu Rwanda kandi icyo bizeye ko ari intsinzi ngo ibindi ntibashaka ku byumva.

 

Uyu umuvugizi yavuze ko ikipe yiteguye neza ari yo izakomeza.Ati “turimo kwitegura na bo barimo kwitegura, duhurire mu kibuga. Buri wese arimo kwitegura ashaka intsinzi. Tudakeneye intsinzi ntabwo twakirirwa dukina.”

Singida Black Stars izahura na Rayon Sports mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup aho umukino ubanza uzabera mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 20 Nzeri 2026 ni mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 26 Nzeri 2025 muri Tanzania.Iyi kipe ya Singida Black Stars ikaba yariyubatse yongeramo amaraso mashya aho yaguze Khalid Aucho, Chota Chama n’abandi.

Ese hagati ya Singida black stars na Rayon Sports yo mu Rwanda ika ariyo kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda n’ iyihe izatsinda indi? Reka tubiharire ikibuga.