Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025 ,nibwo ikipe ya Rayon Sports ikunzwe N’ abafana benshi mu Rwanda yakinaga umukino wayo wa gicuti n’ ikipe ya Vipers FC yo muri Uganda iyitsinda umuba wibitego 4_1, ibyatumye bizamura amarangamutima ya ba-Rayon.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium saa 18h00’, mu minota ya mbere y’umukino, ku munota wa 2, Moses Walusimbi ku makosa y’ubwugarizi bwa Rayon yatsindiye Vipers FC igitego cya mbere yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Drissa Kouayate na we umupira umunyuraho ahureba igitego kiba gitakayemo.
Iki gitego cyaje kwishyurwa na Habimana Yves ku munota wa 35 ku mupira Emery Bayisenge yahaye Jesus na we ahita awuhindura imbere y’izamu.Ku munota wa 45, Tambwe Gloire yatsindiye Rayon igitego cya kabiri amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-1.
Mu gice cya kabiri cy’umukino,ibintu byaje kuba bibi cyane kuko ibyo Vipers yahuye nabyo kwiyakira bizayigore nyuma y’ ibyo Ndimumana Asman wari winjiye mu kibuga ayikoreye kuko ahise itambikamo ibitego 2 maze umukino urangira ari 4-1.
Iyi ni inkuru nziza ku bakunzi ba Murera kuko iyi ntsinzi ije mu gihe nyacyo nyuma yo gutsindwa na Yanga FC 3_1 , ku munsi w’ igikundiro.